Kandi ko ibyo bitabashishikaje, ngo abe ari bo mbibaza. «Abandi ngo umva mbese ibyo icyo gipinga kiba kibaza» : Ngo ntiyari Interahamwe y’umujenosideri ruharwa wo mu rwego rwa mbere se? Ngo ntari kuri lisiti ya ba ruharwa, akaba yarakatiwe burundu y’akato adahari nʼurukiko rwa Gacaca ya Arusha… bakaba bagomba guteza ibye?
Yeee!, nanjye ndabaza aho iyo Nterahamwe y’umujenosideri aho yahambwe kuko yigeze kwitwa Perezida w’u Rwanda amezi 3. Ndetse na Leta ye yitwaga iy’Abatabazi… Ndabaza, Ndabaza iki? Ntacyo bivuze? Mbireke? Ndashaka iki? Narasaze? Ntacyo bibabwiye? Yeee! Mukomeze mugwize abagwagasi benshi bari abategetsi banyu… banyu… banyu… Banyu… N’ubwo we na Bizimungu Imana yari yarangije guca akarongo ku butegetsi bw’abahutu, nk’uko yari yaragaciye kuri Ndahindurwa J. B. Kigeli V, kiriya gihe, ariko bitwa ba Perezida b’u Rwanda mu mateka ntiwabakuramo ngo byemere. Hari ibikorwa babayemo byaba byiza cyangwa se bibi, barimo, bahamamo. N’ubwo bimikiwe mu kirere barabarwa mu mateka ntibavamo.
Ndabaza gusa byo kwibariza, wenda nawe bigutere kubaza, kuko kubaza bitera kumenya. Ejo bundi ntibataburuye amagufa ya Mbonyumutwa ku manywa y’ihangu? Ngo sinzi ibyo bashakagamo. Na byo ntabyo muzi? Ntabyo mwamenye? Ntabyanyuze mu makuru? Ntimubyitayeho? Mwataburuye Perezida wa mbere w’u Rwanda? Muba bazima? Muri bazima? Ariko abantu bashirika ubwoba koko. Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda rutarabona Indepandansi, mwaramutaburuye nyuma y’igihe kirekire ahambwe? Mwashakiraga iki amagufa ye? Amagufa? Amagufa kandi? Kuki mukunda gutaburura abashyinguwe? Ariko kuki mukunda gutaburura amagufa? Abapfumu bababwiye ko habamo iki? Ayo magufa azabatera umwaku. Mushaka iki ku magufa? Mupfa iki n’amagufa y’abiyita Abanyarwanda ariko? Mwabaye mute? Muri inkunguzi… za zindi zihiga! Murikungurira mugakungurira n’abazabakomokaho! Murakungurira nde?
Kuki mutubaha abicaye ku ntebe yo mu Rugwiro rwo hambere? Iriya ntebe yitwa «MWAKU» kugeza ubu. Wowe wicaye kuri iyo ntebe ndakubaza, kuki udatekereza neza? Ngo wibaze uko wowe bizagenda? Urashaka ko nawe bazakujugunya maze nyuma bakazataburura amagufa yawe? Mwabaye mute? Abantu babura n’ababagira inama koko? Hakabura basi n’ababiyahuraho ngo bababwize ukuri. Hakaba ababakomera amashyi gusa nka bya bindi bya : «Yego Mwidishyi». Kuki mutubahiriza abategetse u Rwanda? Kuki? Subiza? Ngo baba barategetse nabi? None se wowe ni nde uba aguhaye amanota akwemeza ko wategetse neza? Ni nde uzayaguha? Bite bya nyuma yanyu mwebwe ba Nyakubahwa bategeka u Rwanda ubu? Muzabona angahe? Ay’isuku na ICT gusa? Ko aho mutahatekereza? Wowe waba uzasiga Inkuru ki imusozi? Aho
