63

bazamutahana, ntabwo muba muzi ibyo muvuga. Ibyo murarikiye bizababarweho mwenyine. 

Kuri Kayibanda byari ihererekanya-bubasha Hutu-Hutu, ni na yo mpamvu ibitambo bya Habyarimana bitabaye abatutsi kiriya gihe, ndetse wabonaga bisa nk’aho abakunze azabaha agahenge, nyamara Satani yarakinnye cyane, byahemberaga binategura kuzamaraho ikitwa «inyoko-tutsi» yari mu Rwanda kiriya gihe, niko byari byanditswe kuri we, yaremanywe nabyo, ntabyo yize mu ishuri, byari muri we imbere; mu muhamagaro we ni mo byari bihishe, byarimo, sinzi uwamupangiye, nawe umushake. Icyo gihe cye, ibitambo by’ingoma ya Habyarimana byabaye abahutu b’abanyenduga b’abanyabumenyi, abo yikangaga bose we n’abambari be b’icyo gihe babihimuraho bikabije bihorera batanafite n’impamvu zifatika. 

Ariko bakujije inzika itari ifite agaciro, bigaragara ko ari ubutegetsi koko bashakaga kuko ntabwo abo bitaga abanyenduga bigeze bica abakiga na rimwe. Nta n’ubwo babahemukiye bigaragara… ngo barabasuzuguraga? Ariko abantu mukunda ibyubahiro ye! Ngo bashatse kubica? Ntabyo nzi, uretse ko buri gihe abagiyeho bavuga ngo batanguranwe,… ngo abandi bari bagiye kubamara ngo noneho barabatanga…, umenya banagerekaho ko bari baracukuye n’ibyobo byinshi bazabatamo. Bareba ibyo bahimba bibahesha kwemerwa, ariko akenshi biba byuzuye ibinyoma bisobetse ubugome, n’ubwibone, no kwihimura, no kwiganzura. Ndetse nyuma uko iminsi ihita, ukuri kugenda kubahemuza kukabishyira ku mugaragaro. Buri gihe ngo barabatanga, baba bagiye kubamara, maze abandi bakabatanga bakaba aribo babamara. 

N’Abarundi bakunze gukoresha iriya mvugo ngo abahutu baba bapanze kumara abatutsi, maze abatutsi bakabatanga bakabamara. Ni ngombwa bagomba gushaka impamvu n’iyo yaba itumvikana. Rero niba umuntu ugusuzuguye igihano umuha ari ukumwica urubozo, ukamutwikira, ukamwangaza, ukamwicisha inzara, ukamukuramo amaso, ukamuhamba abona yumva, ukamushahura…, wa mugani uvuga ngo «uwakubitira imbwa gusutama yazimaraho zose» waba ubaguye gitumo. Ni umugani si ugutukana, mera neza usome neza, ntugire ibindi wibaza kuko ntabwo uri imbwa; ni umugani w’urugero gusa. Kuko ni ko zicara, imbwa zicara zisutamye, kamere zazo ni ko imeze, keretse uzishe, n’iyo wazikoresha imyitozo ngo zizajye mu marushanwa-mpuzamahanga arimo ibihembo byinshi, zatsindwa, nta mahitamo yandi yo kwicara zifite. Zirasutama… Zirasutama. 

Kuko we na bene wabo ngo bari babafitiye inzika y’agasuzuguro : Nduga-Rukiga ntabwo ari inzika y’inzigo, kuko nta maraso arimo, bari bafitanye n’ibindi bihango byagaragazaga ubucuti, nko kubyarana abana mu batisimu n’ibindi. Icyo byitwaje icyo gihe n’umwuka w’uturere, «Nduga na Rukiga». Buri gihe hagomba kuba