65

Zaciriwe imanza? Kayibanda yaraburanye? Iriya lisiti ndende ya bariya bose baraburanye? Urubanza rwaciwe rute? Nsobanurira kuko wize amategeko mpuzamahanga. 

Reka ngusobanurire neza rero : BURIYA BISHYURAGA FAGITIRE Y’UKUNTU BIRUKANYE ABATUTSI, BAKANABICA, BAKANAZUNGURA IBYABO, BAKANABAMWAZA! Birukanye n’umwami na bene wabo n’abo mu muryango we maze. Abahutu ni ba : «Simbikangwa», abatutsi ni ba : «Simbikangwa no kurushaho». 

Bajugunywe nk’imbwa? Yee! Ko babajugunye nk’imbwa se, kubera ko n’abatutsi bari barabajugunye nk’imbwa, wowe ubona bizakugendekera gute? Aba Repubulika ya kabiri bajugunywe nk’iki? Bajugunywe hehe? Wowe wabajugunye bazakujugunya nk’iki? Abawe bazabajugunya hehe? Nk’iki? Gute? Ndagusaba gutekereza aha hantu gusa. Aha honyine. Ujya ugira igihe cyo kubitekerezaho? Nta mwanya ufite kuko ufite akazi kenshi? Uri very busy? Warabyibagiwe? Igihe uzaba ukeneye kubimenya bizagusubiza ko nabyo nta gihe bizaba bifite. Nabyo bizaba byarakwibagiwe. Nabyo bizagusubiza mu cyongereza ko bizaba ari «very busy. Wowe bazakujugunya hehe? Gute? Ko ibyo umuntu abiba ari nabyo asarura ko iryo ari ihame risanzwe ko na Bibiliya ibyemera. (Abagalatiya 6:7) : Ubiba ibigori ugasarura ibigori. Ubiba amasaka ugasarura amahundo. Wabiba kwica ugasarura kwicwa. Ubiba kuneka ukazanekwa na CIA, FBI, na MOSSAD cyangwa KGB. Kuko DMI na NSS ntibyakoramo. Bifite imbaraga nkeya. Ubiba kubeshyera abandi bakazaguhimbira ibifite ibimenyesto simusiga. Wabiba ibitotsi ugasarura ingonera. 

Muzansubiza mwanze mukunze. Mugomba kunsubiza kandi vuba. Nimwanga amateka azansubiriza muri rusange, cyangwa by’umwihariko. Abahutu bafatanije «nduga-rukiga» mwajugunye he abatutsi mwari kumwe mu Rwanda kuva cyera? Mwabajugunye hehe muri 1994? Ntabwo muhazi? Ntabwo mwumvise icyo mbabajije? Ntabwo nsubiramo. 

Umukiga umwe yirase ku munyenduga baganira amwishongoraho ngo «ntiyize». Undi amusubiza atuje yiyizeye, aramusubiza ati none se nari kwiga iki? Nari kwigira iki? Ko ari mwebwe mwari mukeneye kwiga, twe twari kwiga iki ko twari dusanzwe tuzi ubwenge. Icyababaje abari aho n’uko umukiga yarakaye kandi ari we wabitangiye, maze umunyenduga akomeza kureba neza no kwema, no kuvuga atuje. Abantu baratandukanye mu mico no mu myifatire koko. Urumva uko kwishongora? Wabyumvise ariko? 

Mu ihererekanya-bubasha Kayibanda-Habyarimana, abahutu b’abanyenduga babaye ibitambo «by’ingoma-mputu y’abakiga», maze babica urupfu rubi rurenze urw’agashinyaguro. «Ubu kandi nabyo wasanga abashinjabyaha babisabiye ibimenyetso». Bapfuye bose