75

cyane imitima ya Habyarimana n’abambari be, bange kwemera ko abatutsi bataha ku neza, kandi byarashobokaga, babemeze ko ngo igihugu ari gitoya, ko bahabwa ibyangombwa n’ubwenegihugu n’ibihugu byabakiriye. Ndanangira cyane imitima y’abari hanze, biyemeze bidasubirwaho gutaha barwana, bashaka gukuraho abahutu. 

• Kandi ndakomeza guhembera urwango rurenze urugero mu bahutu rwo kwanga abatutsi urunuka, mbibutse cyane ibyahise by’inzangano zirimo inzigo, ndetse ndambura ubumuntu abatutsi bitwe Inyenzi n’inzoka, kandi bazabyemera, ayo mazina azabokame, babe biyemereye ubwabo gupfa nk’inyamaswa, batagirirwa impuhwe n’isi yose. Nibigera aho, Habyarimana namara kunoga kubera ubwoba n’amahanga amwotsa igitutu, aremera asinye amasezerano ayashyireho umukono, ariko naramupangiye iryo joro, ntazarara hari abo nateguye bazamuhitana kuko nkeneye akaduruvayo katazahagarara ntaragera ku ntego. Hari n’ibindi byinshi nshaka kubarega. 

• Hari n’amasezerano akomeye nagiranye n’ingoma ye yo kumena amaraso. Hari n’andi nagiranye n’impande zombi, igihe bampanuzaga. Bampaye ibitambo ariko ntibihagije ndashaka ibindi byinshi by’abasore cyaneee… None muribo (abatutsi)… ba kanaka nibo nshaka mbere na mbere ko amaraso yabo ameneka ku butaka bw’igihugu cyabo. Ndabashaka! Kuko nibo… bitambo nishimiye… Nibyo BIKENYA bikenewe muri uyu muhamagaro. 

Icyo gihe ababanje gupfa namwe murabazi. Ariko umwe w’icyamamare ni Rwigema Fred Gisa, na ba Bayingana na Bunyenyezi n’abandi namenye bagiye bapfa atari ukubera imirwano… abasore beza b’intarumikwa bakicwa na bene wabo ku rugamba… Barambwiye ngo babakubitaga udufuni, abandi bakabaroga… bakabicira ku rugamba ngo rwo kubohoza u Rwanda kubera ishyari. Cyane ngo abo bikangaga ko babaga barize. Uranyumvira? Urahumva aho? Niho haguye abasore bari barize basanze Inyenzi zavuye i Bugande mu ishyamba bazi ko basanze ngo abatutsi bene wabo, ngo kubafasha urugamba rwo kwipakurura abahutu, batazi ko Satani yabapangiye, yashakaga amaraso yabo ko ameneka na yo ku butaka bw’u Rwanda, maze si uguhamagara ayandi arasizora. Arahamagaraaaa, maze ayandi menshi arayitaba… Maze abasore barapfa weee! B’impande zombi. Mbega amahano y’ibyorezo y’umururumba w’ubutegetsi abatutsi bavuye hanze bazanye! 

Erega u Rwanda rwanyoye amaraso menshi maye! Umenya ari yo mpamvu rujya runyuzamo rukavangirwa, rugahahamuka, rukanasara rwabanje gusabayangwa, nuko rugasama abarutuye n’abarwiyitirira.