78

«icyaha rusange», kandi nti babikozwa. Kandi muri uko kwihana kwabo bigasaba ko abatutsi bakomeza gukora ibyaha by’indengakamere byibasiye inyoko-muntu. Ndabizi nanjye ndabanangirira ahangaha. Sindibuhatirimuke utaransubiza; none… bampe! 

• Kandi nakwibutsaga ko na none aba bombi, Hutu-Tutsi, namenye ko ubafitiye umugambi wo kuzabakoresha ibi bihe bya nyuma kundwanya, ukabakoresha ibikomeye byiza kurenza uko nabakoresheje amahano y’ibyorezo. Nanjye ndimo kwirwanaho, ari na yo mpamvu ntanguranwa ngo ngire ibyo mpitana byinshi mu burenganzira mpabwa n’ibyaha byabo nabakoresheje, bikabangamira umugambi wawe. Ndabasaba kandi mfite ukuri. 

• Hari n’ikindi gikomeye nari nibagiwe kurega Habyarimana, gikomeye cyane : Kuva u Rwanda rubaye u Rwanda ni we mukuru w’u Rwanda, ni we mu Perezida w’u Rwanda abaturarwanda n’abavukarwanda bahimbaje baranamuramya ku mugaragaro bose babireba. Kandi ibyo ari wowe byahariwe wenyine. Kandi urabizi ko nabaga mbiri inyuma. Nacanye umuriro, ndawatsa, ndanenyegeza. Maze nawe arizihirwa yumva yabaye nk’Imana, kandi n’ikuzimu nitwe twabibateraga tugahora twongeramo umuriro, tubogeza, twishimira cyane ibyo bakoraga tugafatanya na bo kugutera umujinya. 

• Ni uburenganzira bwanjye rero. Bampe! Ntabwo wabakoresha batari bumva neza ko bagomba kureka inzangano zishingiye ku moko no guhora bampa buri gihe urwaho rwo kumena amaraso yabo. Erega bataye n’ubunyarwanda maye ! Nkeneye amaraso menshi cyane atagira ingano. Bataye ubunyarwanda. Maze bihimbira ibindi biburusha imbaraga, baranabusuzuguje cyane, nawe baragusuzugura bimpesha kwidagadura mu bugome mporana. Baranshyigikira twemeranwa ko ngomba gukorera mu moko Hutu-Tutsi. Amahame yawe amwe ndayazi, ibihano mbasabira birakubabaza ariko nturi bwivuguruze kuko Ijambo ryawe ni Ukuri. Mpereza amaraso yabo menshi, cyane cyane ay’abasore… 

Maze guhura na Yesu ku mugoroba w’uwa 13/3/1996, hari ku wa gatatu saa kumi n’imwe. Ni bwo natangiye guhura n’ibibazo bikomeye mu mibereho ya buri munsi. Binyinjiza mu gusenga negera Imana cyane, ariko sinkamenye ko Satani yarikandagiye. Amaze kumenya ko mpamagarirwa umurimo ukomeye wo kugira uruhare mu kunga amoko Hutu-Tutsi. Yagiye imbere y’Uwiteka aransaba nk’uko yabigenje igihe cya Yobu (Yobu 1:2). Kuri njye ntiyasabye Imana ngo inyambure ibintu kuko ntabyo nari mfite. Ahubwo