81

ko bera, n’ibyaha by’indengakamere by’abahutu biremereye cyane kuko batinyutse kubaramburiraho amaboko bakavusha amaraso yabo bagambiriye kubamaraho. Byakozwe ku mugaragaro bose babireba, noneho abatutsi bo bakabona ari abere ugereranije n’ibyaha by’abahutu byabaye ku mugaragaro. 

Ni nko kubona umuntu muremure uri imbere y’umugufi, cyangwa ufite ibiro byinshi iruhande rw’ufite bikeya, cyangwa umuntu munini n’unanutse. Kuko bo bahera muri 1959, mbere yaho igihe bari ku butegetsi ngo bategetse neza cyaneee! Ngo maze abahutu barabasagarira. Hari uwambwiye ngo twarabirukanye kubera inda nini zacu, abahutu, ngo kugira ngo tubarire inka. Ngo dukunda kurya ariko byagera ku nka zabo tukarusha. Nasubije ndakaye nkomeretse, ko bagomba kuba bari bafite inka nyinshi zagombaga gutunga abahutu n’ubwinshi bwabo. Ariko ibyaha by’abahutu bivuye imbere y’Imana gato gusa wareba, cyane cyane itsembabwoko, ni ho iby’abatutsi byaboneka nk’ibyambaye ubusa. 

Abahutu muzagerageze kwihana murebe. Hari aho nabivuze mu mpunzi, mbwira abahutu ko baramutse bihannye jenoside ari bwo Imana yabona ibyaha by’abatutsi maze ikabahana by’intangarugero. Icyo gihe ntawasigaye bose bakubise amavi hasi barihana baraboroga kugira ngo Imana ibone uko ihana umututsi. Naratangaye mbonye ibibaye. 

Mbega urwango rufite umuzi w’inzika y’inzigo! Mbega inzika y’inzigo! Nyuma ni bwo nababwiye ko uko kwihana kutemewe, nabonye urwango aya moko afitanye, ndatangara. Mana tubabarire. 

NTABWO ITSEMBABWOKO ABAHUTU BAKOZE RIHINDURA ABATUTSI ABERE. 

Kubera ko abahutu batari bihana kugeza ubu bihagije, abatutsi bumva ari Abamarayika batacumuye, ahubwo bagowe, bagomba kugirirwa impuhwe. Igihe cyose abahutu batazihana itsembabwoko bizahesha abatutsi kumva ko ari abere, ariko si byo, kuko ibyaha by’abahutu birimo icyaha kiruta ibindi ari cyo «jenoside». Ariko abatutsi barihimbire kuko igihe cy’Imana kigeze ibyo ntizabyitaho : izababumbira hamwe n’abahutu n’abatwa bose mu bugome bwabo ibakubitire hamwe kugira ngo ibone uko ibababarira bose burundu. 

Izabagotomeza ku GIKOMBE CY’UMUJINYA wayo usharira, bose, bose. Kandi kubera ko abahutu batinze kwihana byatumye ibyaha by’abatutsi na byo bijya ahagaragara. Byose byaturumbutseyo. Turabireba. Birimo birishyira ahagaragara. Kuko Imana byayirambiye, na yo igihe cyayo cyayigeranye. (Abaroma 11:32). Aha ni ho ubwenge buri. Ubisoma abyitondere kandi bimutere umutwaro wo gusengera ubwoko bwe ngo busubirane ubunyarwanda inzira zikigendwa. Kuko Abanyarwanda bagomba kwihana incuro