83

Ni kimwe n’uko Imana yatuma umuhutu ku batutsi ngo bihane ibakize yabanje kubahishurira ibyiza izabagirira, «ko izabasubiza ku butegetsi» nibamara kwihana, cyangwa igatuma umututsi ku bahutu, ikanabereka ko hanyuma izabababarira ikabaha n’umugisha mwinshi. Ntaho bajya ahubwo bahitamo gupfa. Nk’uko Yona ku gihe cye nawe yasabye Uwiteka kumwica ngo «Gupfa byari bimurutiye kubaho» kubera ko abababariye ab’i Nineve (Yona 4:1-4). 

Mbega urwango! Nanjye muri kiriya gihe nashakaga buri kimwe cyatuma bamfunga basi kuko gupfa byo nti byarimo kubera impamvu z’akazi. Bansubije ko bo atari ishyaka rya politiki ko ari «Umuryango», «Icyama». Bampa n’agatabo gakubiyemo intego zabo bagenderaho. Naragasomye ndatangara wagira ngo si akabo. Iyo baza gukurikiza ibirimo Imana yari kubishima ikanezerwa; ariko inyandiko ntiyabaye ingiro. 

Nabasobanuriye ko ibyo mbamo bya Yesu bitanyemerera kujya mu byabo, kandi ko nanjye mfite igitabo cy’amategeko ngenderaho. Na byo nti byanguye neza. 

Naje guhura n’undi nawe bagiye kubwiriza no kumucengezamo amatwara ya FPR ati «nawe baraje»? Turaganira maze ati «ntuzemere na gato kuko FPR iragukanjakanja bwa mbere uba urimo uburyohe, nk’uko bakanja chiclette, bakaguharara maze ugashyekerwa nawe ukivayo ukanivamo, maze yakumaramo uburyohe ikagucira. Kandi aho igucira si hasi gusa, ireba ahari ibyobo birebire, hajya gusa n’i Kami. Nahise numirwa kuko yakurikijeho ibindi bigambo ntakwandika aha, kuko yahekenyaga n’amenyo… Ngo yebaba weee!… Bose ni bamwe. Ngo buretse ariko Bazivamo, cyangwa ngo Bazivamo… Ngo ariko; bose ni bamwe» 

U RWANDA RUMAZE KUMVA IBIREGO SATANI AREGA ABAHUTU N’ABATUTSI 

U Rwanda rumaze kumva ibirego Satani yashyikirije Imana Data, arega abahutu n’abatutsi, ko bataye ubunyarwanda, na rwo rwahise rutekereza neza rwitandukanya nabo, ndetse runagaragaza ko rwasagariwe, rwamagana abarusagariye bose; nko kubona mu Rwanda nta banya-Rwanda babamo. Rwahise rufungura ubutaka bwarwo ngo bwakire amaraso y’ibitambo by’abatutsi n’abahutu bavuga ikinyarwanda kuko bari barakoze ihererekanya-bubasha ryateye ubwoba ku isi yose. 

Ariko kuva aho Abanyarwanda bihinduye abanyamahanga ari bo : Bahutu-Batutsi-Batwa, amaraso yabo yagiye ameneka. U Rwanda rwemera kunywa, rwemera ko ubutaka bwarwo bunywa ayo maraso, rwayafashe nk’aho yari ay’abanyamahanga «bavuga ururimi rw’ikinyarwanda», ko nta maraso y’Umunyarwanda mwene-gihugu nyir’izina yari ari mo.