86

n’ibindi ntazi. Kuko Satani aba yatangiye kuba maso ategereje abo ahitana akurikije gahunda y’umuhamagaro n’ibihe, kuko baba batangiye kwivugira biyaturira ubwabo mu kanwa kabo ko babaye benshi, bakeneye kugabanywa byihutirwa. Bivuga ngo haba hagiye gushakishwa ingamba zose zakoreshwa ngo «BAGABANYWE». 

Bakozi b’Imana b’ukuri mwirinde iyi mvugo yo «KUGABANYA», «KUBONEZA IMBYARO». Ni ukwitondera iriya mvugo ngo «Gahunda yo kuboneza imbyaro», «ngo tubyare abo dushoboye kurera». Iyi gahunda ni nziza mu bifatika birebana n’amajyambere bihuje n’igihe tugezemo ndetse usanga ari «insirimu». Na za gahunda za Leta, n’isi yose kuko ni yo ipanga igatanga n’amabwiriza, ariko umwanzi aba abonye akazi nta piganwa, ni nawe uba yakipangiye mu gukora kwe ko kwiyoberanya. Biba bishaka kuvuga ngo «Mana twabaye benshi none tugabanye kugira ngo tubone aho dukwirwa tubone n’ibidutunga bihagije». Ibi bintu byo kubara ugamije kugabanya, Imana irabyanga cyane kuko yaremye abantu ngo babeho, yo ubwayo ikagena igihe umuntu azavira ku isi, ntabwo yabaremye ngo habeho abapanga kubagabanya, kandi banabagabanye koko. Wenda yazanabaza «abayoboye isi» iti kuki muri ubwo bwenge bwanyu n’ubushakashatsi muratisha bwabatesheje umutwe, n’iterambere, mutabona n’ibyabatunga? Kuki mutabifatira ingamba na byo ko mwabishobora? Antikristo ni ho akorera, ni cyo kibuga cye gikoze neza kiriho tapis yikoreye akiniraho yisanzuye. Nzabisobanura mu gitabo kizakurikiraho cyitwa : «UBUHENEBERE BUTEYE UBWOBA BWO MU MINSI Y’IMPERUKA» (2 Timoteyo 3). 

Kuki mutabikorera ubushakashatsi ko ibindi mubishakashaka mukabigiramo «courage»? Aho nta kindi muba mugamije cyangwa kiba kigamijwe? Reba igihe Dawidi abara abantu icyo byamukoreye (2 Samweli 24). Unarebe ibi bya cyera muri izi Repubulika zombi byo kubara bavuga ngo abahutu ni ba «nyamwinshi 85%», icyo byabakoreye aho barabizi? Aho bazi ko na n’ubu bagikurikiranwa n’iriya gahunda y’ibarura-moko bishyiriyeho bafashijwe n’umuzungu wayibigishije? Maze barangiza kubara ngo bagasanga ari 85%, abatutsi ari 14%, abatwa ari 1%? Mpora ndwana nʼ’iyi mibare nyikuramo imbaraga z’ubumara mu Izina rya Yesu. Aho barabizi? Mana tubabarire ntabwo turi benshi, turagusaba kubaho tukangana uko ushaka ko tungana, mu izina rya Yesu Amen! Kandi biveho burundu. 

Gusobanura nyamwinshi bivuga ko buri kimwe cyose kikugeraho kigomba gufatira kuri nyamwinshi ubwawe wishyiriyeho. N’amanota mwishyiriyeho. «Kwiga, gukira, kurwara, kubaho, gupfa, gusonza, kwambara ubusa, gukena, kumwara, guseba, guhunga, ibyorezo, n’ibindi byose» biterwa n’ikigendererwa kiba kigezweho. Byose bifatira kuri 85% ku bahutu, «grande distinction», bigafatira kuri 14% ku batutsi, «aba bo nta n’icyakabiri bafite», bigafatira kuri 1% ku batwa, aba bo rwose sinzi uko umuntu yajanisha %. Ni ko imibare