ukugira ngo batabyara? Kuko nyine gutingana nta rubyaro rubamo. Abagore bombi nta rubyaro. Ariko ni ukuri Satani irakabije ibi bihe! Uzi ko ikabije gucokoza umuriro ukongora? Kandi birimo kwinjira gahoro gahoro bireberwa na buri wese. Kandi iriya mvugo ngo yo «kwirinda kubyara indahekana», akenshi ntabwo birinda gusama ahubwo byica uwasamwe, bikanamugaza uwasamye, kuko ibyo bamuha ngo bimubuza gusama biba bimufiteho ingaruka mbi. Ni ukwica abantu mu iterambere. Ni jenoside y’ubundi bwoko, ni jenoside iterwa ikanakorwa n’«iterambere», ni jenoside ikorwa na ICT.
Hari n’ikindi gitangaje nibajije mu minsi ishize : Buriya imibare bari barabariye abiyita Abanyarwanda, uko bazaba bangana muri 1994 na nyuma yaho kugeza tuvuge nko muri 1998, ari abari mu gihugu n’abari hanze kiriya gihe basanze ari yo? Ubu se n’iki kibabwira ko ibyo bapanga byo muri 2013 cyangwa se vision 20/20 bizaba ari byo. Bivuga ngo ni ukwitonda kuko : «L’homme propose et Dieu dispose». Umwana w’umuntu ahora apanga utuntu n’utundi, ariko Imana yo ishobora gupangura nk’uko byagiye bigaragara.
Abahutu bazaba ari bangahe muri 2013 mu kwezi kwa munani? Abatutsi bazaba ari bangaye muri ariya mezi? Abiyita Abanyarwanda bazaba ari bangahe? Mu madini amwe bo ni n’abagome bikabije, babishyigikira babikunze, kubera inyungu zo kumira umuriro kuko batacira akaryoshye kaba kabari mu kanwa. Ariko si umugambi w’Imana kugabanya abantu, kuko yatanga n’ubwenge bwo kubatunga, ubundi amadini ni cyo aba ashinzwe, kuko wowe ubishyigikira kubera inyungu zihuse, wabwirwa n’iki niba abana bawe cyangwa abo mu muryango wawe atari bo bazabanza kugabanywa? Cyangwa wowe ubwawe na bene wanyu.
Ariko hari mo ubugome bwo kwikunda n’ubusambo bukabije. Ku isi hari abagome benshi, ibisambo byinshi, abatagira impuhwe benshi, maze amadini na yo akabigiramo uruhare. Amadini weeee! Ndayanga gusa. Kandi Imana yubahiriza gahunda abana b’abantu bishyiriyeho, kuko iba izi neza ko itazamara kabiri itarabahemuza. Ikabareka bagakora za bombes maze zikazabahitana, bagakora intwaro za kirimbuzi. None se intambara ya gatatu y’isi yazakorwa ite badakoze intwaro zigendanye n’igihe cy’iterambere. Maze igategereza kumwara kwabo, n’ubwo biyibabaza, ariko iriyubaha ikiyubahiriza, kugeza aho umuntu ubwe agarutse yataye umutwe yanegekaye ati «nari narabyishe mbabarira», cyangwa se akarimburwa n’ubutagondwa bwe nk’uko bikunze kugenda. Imana yo iba igifite pozisiyo yayo ntakuka, ntijya iva ku izima, kandi ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo kutarivaho, kuko ibyayo bitunganye.
Igihe cya Habyarimana bigeze kubyadukana, ndetse hari n’amasezerano yasinye ngo Abanyarwanda bajye gutura muri za Gabon. Muzabaze abagiye gutura yo uko byagenze. Cyane iyo ari
