91

Kiliyoni. Bo bahuye n’insanganya kuko baguyeyo bose hagaruka Nawomi wenyine. (Rusi 1:1-5). 

Bibiliya ifite impunzi nyinshi. Guhunga biba bifite impamvu, uko yaba imeze kose nta muntu upfa guhunga gusa, ngo apfe guturumbuka gusa, kuko ntabwo guhunga binejeje, nta munezero uri mo. Ntabwo ari imyidagaduro, cyangwa byenda gusetsa. 

Hari guhunga inzara ari yo mibereho mibi; hari uguhunga intambara muri rusange, nka 1959, 1973, 1990, 1994, 1996, hari no guhunga kubera ko uhigwa kugirirwa nabi. Ku giti cyawe, cyangwa umuryango wawe. Ariko abahunze hariho igihe bagaruka, n’ubu vuba aha umusibo ejo bazaba bagarutse mu Rwanda. Ariko se haragaruka nde? Ni nde Imana iribwemerere gutaha mu gihugu cy’amata n’ubuki? Ko agomba kuba afite amanota meza arenze urugero! Ko agomba kuba indakemwa mu mico no mu myifatire, bitari amagambo ahubwo mu mutima! Imana ije gupima imitima y’abiyita Abanyarwanda, baba abari mu gihugu imbere cyangwa abari hanze. Ntaho bari buhungire Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi. «19Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati 20“Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.” 21Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.» (Matayo 2:19-21). 

Ni yo mpamvu tugomba gushyigikira cyane ko impunzi zose zitaha kandi amadini akabigiramo uruhare. Dore ndabibabwiye, n’ubundi narabibabwiye, kandi ni mutanabikora, igihe cyageze. Abatazataha ku neza bazataha ku nabi, bafate intwaro nk’uko Inkotanyi-Ntore, mwebwe muri ku butegetsi ubu mwabigenje cya gihe. “AKEBO” na none kazahita gatekereza neza gasubize ubwenge ku gihe, kibuke, maze gasubire «iwa mugarura» vuba vuba. Ufite amatwi niyumve ibyo Umwuka abwira abahutu, abatutsi, abatwa bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. 

Ubundi gahunda y’Imana n’uko abantu bisazira bagasiga abana n’abuzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Umugisha ukabomaho. Umuntu rero iyo abihinduye kubera iterambere, agakoresha ubwenge bwe, Imana iramwubaha, maze usenya urwe Satani akamutiza imihoro. 

Mwibaze no ku mivumo y’aba Perezida n’imiryango yabo, n’abandi banyepolitiki benshi. Fata akanya ko kubitekerezaho, ngaho tekereza… Ariko uzi kumwaza ku mugaragaro umuntu wigeze gutegeka igihugu? Ni ishyano! Uko byaba bimeze kose bigomba kugira inkurikizi mbi. Kuko hari icyubahiro Imana imuha kiriya gihe aba amaze ayoboye abantu bangana kuriya, uko byaba bimeze kose aba yarabaye umutegetsi, nushaka ubyemere cyangwa ubyange,