93

Yesu (Luka 23:12). Maze Bizimungu aruha imiruho itavugwa! Ni we ubizi n’umuryango we! Muramumwaza, muramujujubya, maze murangije mumukuba na «zero». Hanyuma mumukubye na zero mwabonye iki? Ndababaza! Ndabaza umubare mwabonye mumaze gukuba na zero ibikorwa bya Bizimungu yabakoreye ubwo mwamuhinduraga igikoresho, akabakorera ibyo mutari kubasha, mwabonye ikihe gisubizo? Mwabonye zero? Koko zero? Cyangwa ibikorwa yakoze ni byo byagarutse mu maso yanyu.

Byonyine kuba yaricaye ku ntebe yo mu RUGWIRO mwari kumwubahira icyo. Yarambabaje uriya mugabo, mbura uko mbigenza kuko tuziranye na mbere yuko asanga FPR hanze. Ubu mwabonaga hari icyo yabakinze koko? Kuki mutabitekerejeho? Aha ndabaza Kagame cyane. Afite icyo yansubiza? Ngo yashinze ishyaka? Yaramaze! Kuki se mutamuretse ngo murebe? Aho nta kindi mwatinyaga? Cyangwa ni cya kindi navuze haruguru cya NYAMWINSHI? Kagame aho yaba yibuka? Ndamwibutsa aka kanya Bizimungu. Nasigaye musabira agakiza n’ubugingo buhoraho, ni byo nari nshoboye. 

Reka ne gutandukira, ariko na byo mugomba kubimenya. Mbega ukuntu FPR yahembye Bizimungu! Ariko n’abatari we b’abatutsi b’imfura z’imisaya yabahembye ibiruta ibyo yahembye Bizimungu. 

Ubushize mbere y’intambara na jenoside hadutse inkubiri y’abagore muri Repubulika ya kabiri yo kwifungisha imbyaro, byitwaga kujya muri ONAPO yari iyobowe na Mme Habimana Nyirasafari Gaudence. Icyo gihe benshi ndetse bifungisha burundu (Ligature), bafata ingamba zo kwikorera gahunda zo gusambana cyane nta mpinja zibatesha umutwe, ngo babyaye indahekana birababuza imikino n’imyidagaduro n’amajyambere. Benshi baribwaga no mu migongo, banakuyemo n’ubundi bumuga bunyuranye. Mumbabarire wenda byari ukubera ko twebwe tutari twarateye imbere cyane mu majyambere icyo gihe, kuko nta korana-buhanga twari dufite «ICT», nta n’ubushakashatsi bwinshi bwari buhari, nta computers, nta na telephone mobile twagiraga, nta Television na Satelite. Nta minara. Nta koranabuhanga mu by’ukuri. Nyuma abasengaga icyo gihe baje kutubwira ko nabwo Imana yavuze iti «Nimusigeho mwo kwigabanya kuko ntimwiremye!» 

N’ubwo batari babyitayeho, ubu ni bwo mbyibuka bikambabaza, iyo mbonye abari barifungishije burundu batarashoboye kongera kubyara abana bamaze kubashiraho muri jenoside, abandi bakabapfusha muri Kongo-Zayire, bitewe no kwicwa na FPR, ibyorezo n’imivumo y’urudaca, kandi bari bakiri bato. Abasigaye byabaviriyemo ibibazo byiyongereye ku bindi. Ubwo se kandi nanone wasaba umwana ubwira iki Imana? Ko wayikinishaga cya gihe wifungishaga burundu? Ko wari mu mikino n’imyidagaduro? Ko bagushutse?