101

agaciro bararakara, bakakwanga. Ndabakunda cyane nari mfitemo n’inshuti nyinshi ubu sinzi niba bakinkunda! 

• Hari ngo n’abandi ngo ni Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahorana ibibazo bakaba banafite n’ubundi bwenegihugu, baba no muri Kongo iyo za Masisi n’ahandi. 

N’ibindi bidasobanutse umwanzi ahora yuririraho kugira ngo aburizemo umuhamagaro w’Abanyarwanda, ariko aribeshya, aho niho Imana izahera itunganya ibintu. Imana mu mbabazi zayo ihorana, yaburira aba ngaba ngo badakomeza gushirira mu gihugu cy’abandi, yababwira ngo nibiyambure biriya binyamahanga bambaye. Nibyo bibatera umwaku, bakanga bakabitsimbararaho ku mpamvu zabo bwite «bakarya umuriro, bakanga gucira akaryoshye». Bakaba gutyo mu gihugu cy’abandi ku ngufu. 

Ibi byo gukoresha buri gihe ingufu n’igitugu mu gihugu cy’abandi bigaragaza koko ko ari abanyamahanga, kuko baramutse bagikunda ntabwo bagisenya, cyangwa ngo bamwe bajye binjira abandi basohoka. 

Ariko usenya urwe Satani amutiza umuhoro utyaye. Bakoreshwa n’imyuka yo kutiyizera, na bo ni ba rusahurira-mu-nduru nk’abazungu, bo nise ba «KARYARUGO». Ni yo mpamvu ujya kumva ngo abahutu bari muri FDRL bavuga ikinyarwanda, bateye u Rwanda barashaka gukuraho ubutegetsi bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda, buyobowe na Kagame w’umututsi. Na none Imana, u Rwanda, Loni na Satani bakaba babiziranyeho, babyumva kimwe ko abanyamahanga bateye abandi banyamahanga, ntibibashishikaze cyane bakabikurikiranira hafi bagacungana n’ibihe. Ari yo mpamvu hatagize igihinduka ngo Abanyarwanda babe ari bo baba mu Rwanda, tuzahorana imidugararo y’urudaca, kuko rurabizi ko rwatewe n’abanyamahanga, rubabwamo n’abanyamahanga bavuga ikinyarwanda kuva cyera narwo italiki byatangiriyeho rwarayibagiwe. Abo nabo bagahora bahanganye n’abandi banyamahanga baba hanze na bo ngo baba bashaka kuza barwana ngo bategeke u Rwanda kandi atari Abanyarwanda. Na bo baba bararuvuyemo birukanwe n’abandi biyitaga Abanyarwanda. 

Iyo bikomeje kuzurungutana gutyo, LETA YIYITA IY’UBUMWE ishyiraho komisiyo y’ubumwe, n’utundi dukomisiyo, maze bikagerageza cyane… 

Ku isi yose u Rwanda ruri mu bihugu bishobora kuba bifite za Komisiyo nyinshi, kubera ibibazo byinshi, amatiku menshi, ingaruka z’amahano nyinshi, rugira n’urukiko-mpuzamahanga-mpanabyaha rwihariye rwashyiriweho u Rwanda gusa, ariko rugacira imanza uruhande rumwe rw’abanyabyaha, kubera ko ibyaha bitakorewe rimwe,… rugira n’ibindi bya sipesiyari byinshi.