102

Cyakora bijya gusa na Loni na yo igira utunama twinshi dushingwa ibintu bitajya bibonerwa ibisubizo na rimwe kuva nayumva. Leta yiyita iy’ubumwe ntisobanukiwe neza uko ikibazo giteye, ntabwo ihageza, izi ubwenge bwinshi, ariko u Rwanda ruyirusha ubwenge, ni nka ka «kamasa kazaca inka kazivukamo». Ifite «vision» iteye ubwoba ku isi yose, ariko ntizi impamvu. Igerageza kuvunda ngo ibone ko yakwemerwa ariko ntibishoboka. Ni inyamahanga mutupu. Ihora ikora ibintu byo kwiyemera guterwa no kutiyizera, n’ubwoba bwinshi butuma ihitana ibyo iketse byose ko bidahuje nayo, na byo bigaterwa n’ibibazo byayirenze, kandi idafitiye ibisubizo. 

Ihora ikora «Défensif» «Kwitabara», ihora initeguye n’intambara ntisinzira, akenshi «ikanaziteza» ishotorana kubera ubwoba bwinshi no gutata. Keretse muri Kongo ni ho yakoze «Offensif» ikomeye kubera inyungu zayo bwite. Gutera uwo mufitanye ikibazo, ukamusanga mu birindiro bye, kuko yateye Kongo ku mugaragaro ngo ikurikiyeyo abahutu biyita Abanyarwanda bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ngo hari n’utundi tuntu yikundira tubayo. Utuntu ijya icukurayo gahoro gahoro, natwo turiho ibibazo, kuko n’abazungu na bo baba badushaka utwo tuntu… Abazungu ba «Karyarugo» baradukunda. 

Buri gihe abategetsi b’u Rwanda, LETA YIYITA IY’UBUMWE yumva yakwiberayo… kugira ngo ikomeze icukureyo utwo tuntu… Ntijya ituza ngo iruhuke, none irananiwe, kandi ni mu gihe yarakoze cyane, kandi ifite ibibi byinshi kubera ko yakomereje ku bibi byinshi by’izindi Leta zayibanjirije, bitabujije ko hari n’ibyiza yakoze njye nemera, ugereranije n’ibihe yagiriyeho. 

Ariko ndibuka ukuntu bageze mu Rwanda batwiraseho bishongora ngo ntacyo twakoze. Ngo inzu zose twubatse ngo ni za rukarakara. Urumva di! Ariko ntaho zari zihuriye n’ibyatsi babagamo za Uganda na Tanzaniya. Ngo na BNR buriya ni rukarakara di? Na za Minisiteri na n’ubu bagikoreramo na zo ngo ni za rukarakara. Ko hari izo bagikoreramo na n’ubu basanze se? N’Urugwiro ni rukarakara? Bajya bamenya ko ari Abafaransa barwubatse ku ngoma ya Giscard? Kuki barukoreramo? Igihe bashwana bakirukana Ambasaderi wabo na nabi cyane adakoza amaguru hasi, nari nziko bahita bimuka mu Rugwiro bakanarutwika, kuko ari urw’Abafaransa (icyuririzi cyari kije. Sorry!). 

Yifitiye ibibazo yihariye byarayirenze, ikora ibintu bitigeze bikorwa n’izindi Leta zo mu isi. Ngizo za Komisiyo y’Ubumwe bubanziriza Ubwiyunge, Gacaca, Komisiyo za Mucyo, Komisiyo yo kumenya uwahanuye indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira na bagenzi babo ariyo ya Mutsinzi, iyo gucyura impunzi bacyura zigahita zisubirayo, Komisiyo yo kurwanya jenoside iyobowe na Mucyo wagowe. Komisiyo yo kumenya imitungo y’abategetsi…