108

bayibera amahwa abajomba na n’ubu aracyabajomba, kandi arababaza cyane (Yosuwa 11:21-22). 

Tugomba guhindura ririya zina ryavuye mu kumena amaraso y’ibitambo by’ibikenya menshi «abasore ku rugamba», ngo kugira ngo rubashe kubaho. Noneho nitumara kubona izina rishya tuzarimurikira Yesu dutangirane na we ibintu bishya. Imana Data wa twese ibizemo, Umwuka Wera akore yisanzuye, Yesu Kristo ahabwe Intebe y’Ubwami iwacu. Haleluya!!! 

Gusubirana ubunyarwanda birakomeye cyane, birarusha imbaraga ibyabubambuye. Aha rero ni ukuhitondera, kuko ni ho ibanga riri. Nta gupfa guhubuka batabanje gupfundura ipfundo. Muzabanza mwihanirane hagati yanyu kuko mwabaga mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mukabamo atari icyanyu mukakirwaniramo mukagiteza imidugararo n’ibibazo by’urudaca, byinshi mubiziranyeho! Mukarumeneramo amaraso! Mukarutonganiramo! Mukarwanganiramo! Mukarwicaniramo! N’ibindi bibi byinshi, mwiyita amazina yambaye amaraso. Mwitegure kujyanwa mu nkiko mpuzamahanga, kuko simpamya ko muzihana ku buryo muhita muhinduka abere. 

Ndetse bizatera n’isi ubwoba. Maze abahutu bavuga ikinyarwanda bagatsemba abatutsi bavuga ikinyarwanda, bakabatsembera mu Rwanda. Abatutsi bavuga ikinyarwanda na bo bakihorera, «ingabo za FPR Inkotanyi» zikica abahutu kugeza aho zibakurikiriye Kongo-Zayire. Abahemukiranye bari mu Rwanda muzihanirana byose ntacyo musize, «muzasasa inzobe», na nonaha mushobora kubikora kuko muri mwe hari mo abangana urunuka, kandi bitwa ko ngo bakorera Imana, bivuga ngo abahutu bazihanira abatutsi ko babatsembye. Abatutsi bababarire, nibarangiza bihanire abahutu ko bihoreye bombi bihanire abatwa ko babasuzuguye, n’ibindi byose bazibuka bizabizikura, kuko noneho umuryango wo kwihana uzaba wafungutse, Umwuka Wera azatuyobora no mu bindi tutazi. N’abandi bafite ibyo bapfa muri ba banyamahanga bavuzwe haruguru, buri wese azambara umwambaro umugaragazaho ubunyamahanga yakoresheje mu Rwanda. «GP, DUBAI, TZ, SAJYA, SOPECYA, INTERAHAMWE, UMUCENGEZI, FDLR, n’ibindi ba nyirabyo barabizi. Buri cyiciro kizajya kimara kwihana kizasuzumwa n’Imana yonyine kuko ni yo nyakuri, kinyuzwe mu kanama kabishinzwe. Nta na kimwe kiziha amanota kuko cyakwibera, nk’uko byagiye bigenda, bakiba amanota. Iyi ncuro ni ukurushanwa kwihana, no gucukumbura ibyaha byose, kugira ngo duhabwe izina rishya ritanduye, kuko ukurikiranye neza n’ubunyarwanda bwagezweho kubera kumena amaraso. 

Uzihana neza ni we uzakukana ibihembo byinshi byo kuba Umunyarwanda wemewe, nyuma ahite ahindurirwa izina ahabwe izina rishya.