Gufungura birababaza cyane, bisaba kubaza cyane umutima-nama, no kuyoborwa n’Umwuka w’Imana. Bisobanurwa ngo «ni uguca bugufi bihagije». Umuhutu namara kwihana ibyaha bye bikomeye azi neza, yihanira wa munyamahanga babana mu gihugu witwa umututsi, uyu na we akamuha imbabazi; umuhutu azafungura bifunguke. Ariko yirinde guhita afungura kuko si we ugomba gufata poignet «gukuraho urugi» kirazira, ahubwo umunyamahanga w’umututsi ni we uzeguraho urugi, na byo birababaza cyane; nawe amaze kwihana ihora rye nawe atajya yemera, ibyo yita ibyaha byo mu ntambara. «Babiziranyeho». Ba banyamahanga bandi basigaye na bo nibamara kwihana ibyaha byabo «abitwa ko bavuye hanze» bazihana bigendanye n’aho baturutse, indimi bavuga, imico n’ibindi, «uretse ko na bo hari mo abangana urunuka kubera kutava ku IZIMA kwabo no kwanga agasuzuguro».
Hari icyo navuga aha ngaha: Abahutu bari imbere mu gihugu n’abatutsi bavuye hanze bagomba gusaba imbabazi abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bari mu gihugu. Bagomba gusaba imbabazi abacitse ku icumu, kuko batirengagije ni bo babatanze, abahutu babatamba babizi neza kandi babishaka rwose, ariko hari abatari babizi bayoborwaga buhumyi, ari na bo benshi, bitwa abo mu cyiciro cya kabiri. Uko byagenda kose, ntibibakura mu mubare, bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rw’ijuru. Kuko nta mpamvu n’imwe yatumye babatanga (abatutsi). Ntayo, ntayo, ntayo, ntayo, ntayo, ntayo, ntayo 7x7x7.
Ntabwo mushobora kuburana muvuga ngo twishe abahutu za Byumba kubera ko bari baranze ko dutaha, ngo baratwirukanye na bo muri 1959, kandi twabakurikiye muri Kongo-Zayire turabica kubera ko twari dufite umujinya w’ibyo bari bamaze gukora n’ibyo bari baradukoreye cyera. Twabishe kubera kwihorera, kandi ko ari benshi ngo bagabanuke kubera gutinya amatora… Waburana imbere y’Imana uvuga gutya? Maze n’abacamanza b’isi ntibabyemera nkanswe! Bibiliya yahita igusubiza ngo «Guhora ni uk’Uwiteka mumureke ahoreshe uburakari bwe».
Abacamanza n’amategeko barakubwira ngo «Ntukihanire». Hari inzego z’ubutegetsi. Bakaguha n’ingingo ya kangahe yo mu gitabo cy’amategeko ahana, cyangwa Mbonezamubano.
Kugira ngo bagere ku butegetsi, «abatutsi bavuye hanze», bagombaga gutanga abatutsi bari imbere mu gihugu, «aribo bene wabo». Iryo ni ihame ryo «GUCUNGURA NO GUCUNGURWA».
Abahutu na bo barabatamba bashakaga ngo kugundira ubutegetsi bababonagamo abanzi babo ba mbere, «ibyitso», babaziza bene wabo baturutse hanze barwana, babica babigambiriye, babizi neza kandi babishaka rwose, kubera inyungu zabo bwite, cyane izo
