113

ibimenyetso n’ibindi bafitiye Impamyabumenyi z’ibirenga. Bitabaye ibyo hari amanyanga bashobora gukoresha : nko gukoresha ingufu mu gufungura, nko kuba barasa urugi amasasu menshi, bashaka gusahuranwa cyangwa kubohoza bagira ngo wenda harimo za zahabu, kandi koko zirimo, ugasanga bizarushya kongera gusana kuko ntabwo twaba mu nzu idafunga. Kandi si byo tuzahoramo. 

Birasaba aba banyamahanga babaga mu Rwanda cyera bahoze ari Abanyarwanda gukorana iki gikorwa ubwitonzi, ubushishozi, gukunda igihugu, kureka umururumba, guharanira gusiga umurage mwiza, kureba kure, n’ibindi byatuma basohoza neza uyu murimo bose babyumvikaneho, batazangiza urupangu n’inzu yabo nziza, n’ibiri muri iyo nzu byose by’akataraboneka. Kuko na none byasaba kongera gutangira gahunda yo gusana ibyangijwe n’intambara. Abanyarwanda nyAbanyarwanda nibamara kuboneka, bazasaba Imana imbabazi z’ibibi bakoze, basabe n’u Rwanda imbabazi kubera amahano yose barukoreyemo, nibarangiza bihanire isi yose na yo izatangara ibonye ibibaye, nibarangiza ni bwo u RWANDA RUZATEMBA AMATA N’UBUKI… Ruhindurirwe izina kugeza ubu ntari namenya. 

Mana umfashe nzarebe kandi ngire umumaro muri ibyo bihe byegereje, ndashaka kureba Abanyarwanda batari abanyamahanga uko bazaba basa n’ibyo bazaba bakora, n’ibyo bazaba bavuga, bamaze no guhindurirwa izina. Nanjye nzaba mfite akazi kenshi cyane ko kwishimira kubaho mu mahoro twumvira Imana, Yesu yicaye ku ntebe y’Ubwami y’ubuyobozi. Ari ku NGOMA. YESU KU NGOMA… YESU MU BWAMI BWE!!! 

Kandi mfite uruhare rukomeye rwo kugarura Itorero rya Yesu Kristo ku «RUFATIRO RW’INTUMWA N’ABAHANUZI». (Abefeso 2:20). No gukora ku buryo Itorero rya nyuma rizarusha ubwiza irya mbere. (Hagayi 2:9). 

Ngako akazi kanjye! 

Icyitonderwa : «Ntabwo ndota ndi maso»! Kandi aya magambo ni ay’ukuri agomba kubahirizwa. Mugire amahoro arambye abonerwa muri Yesu Kristo, mube Abanyarwanda, Abanyarwanda bashya, mwemere Imana ibabagemo amoko, kandi nta kinya izabatera, izababaga mwumva, kuko mwarayiruhije cyane, ibakuremo ubumara bw’ubwoko musigarane ubwoko bw’ibipampara budafite ingufu na mba. Kandi kubera ko bwakoze amahano, nyuma nitumara gusobanukirwa kubera ibizaba bibaye, ntawe uzongera kubwirata. 

IBISABWA KUGIRA NGO UMUNYARWANDA ABE UMUNYARWANDA NYAMUNYARWANDA 

• Kubanza kwihana ubuhutu n’ubututsi, byo bifite imizi yashoye cyane.