114

• Abahutu b’abakozi b’Imana n’abari mu buyobozi bwite bwa Leta kwihana itsembabwoko bakoreye abatutsi muri rusange, bihanira Imana n’isi yose. 

• Abatutsi kubabarira no kwihana ibyaha byabo byinshi.

• Abafite ibyo bapfa hagati yabo biyunge vuba. 

• Idini ryiyita Itorero ryihane kuko ryagize uruhare mu bibi byose byabaye mu Rwanda, na n’ubu rikaba rikomeje ubugome bwaryo. 

• Nta muhutu nta mututsi, nta bavuye hanze, aba bose bagomba kubanza kuba Abanyarwanda kugira ngo babone gukizwa, no guhabwa izina rishya, kuko ubundi bafite ya mazina y’amanyamahanga; ntabwo Imana yabona uko ibandika mu gitabo cy’Ubugingo. 

• Kwiyambura ubwoko mbere na mbere, kubutesha agaciro kuko bugakunda cyane, kubumaramo imbaraga n’ubumara buratisha, bukanakoresha ubugome, hanyuma ubone guhinduka Umunyarwanda, uhite uhabwa itike yo guhabwa izina rishya. 

• Kwihana, kwakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. 

• Kwihanirana hagati yacu, kuko hari ibyo dupfa byinshi, birimo n’Inzigo. 

• Kwihanira igihugu kuko twagiteje ibyago bikabije, kwihanira isi yose. 

• Gufata ingamba zo gukiza igihugu dushyize hamwe muri rusange. 

IYO HABUZE UWIHANA, IMANA IRIHANA 

Kwihana kw’umwana w’umuntu bihesha Imana icyubahiro bikamwaza Satani, kwihana ni ho Imana itegera Satani, ngo iyishime hejuru. Iyo bibuze rero, Satani ahabwa icyubahiro Imana ikamwara. 

Muri Edeni habuze uwihana maze Imana irihana itanga ibihano kuri Adamu na Eva ndetse natwe bitwomaho, ni yo mpamvu icyaha cyabo cyitwa icy’inkomoko. Igihe cy’umwuzure habuze uwihana na none igaragaza kwihana gukomeye iteza isi umwuzure. Igihe cya Sodoma na Gomora nabwo yaje kwihana imanura umuriro mu ijuru irahatwika ihahindura ivu (nawe hari aho uzi yagiye yihana), ibyaha bazize ni byo byokamye isi ubu kuko abagabo baratinganaga. Na n’ubu ngo bigeze ku rwego babasezeranya mu idini. Abagore na bo basambana bakanasezerana kubana, ibi byo umenya icyo gihe cya Sodomu iby’abagore umenya bitari byakaza, byazanywe n’amajyambere menshi. 

Imana itubabarire ntizaduhanane nabo. Yiboneye icyororo kwa Tera ise wa Aburamu, imuhamagaye imukura muri Uri y’Abakaludaya no mu muryango wa se. Yagombye kumuhindurira n’izina kuko yari itangije gahunda yo kumukuramo ubwoko bwayo, ibanje kumukuraho ubwa se, kuko bwari bufite ikibazo cy’ubupagani