115

n’ibigirwamana byinshi bya ba Ryangombe n’abacwezi, imandwa z’iwabo icyo gihe. Bigeze kuri Yakobo kuko ari we wari kuzabyara imiryango 12, kandi kamere ye yari iyo kuriganya n’amanyanga gusa, byabaye ngombwa ko umuhamagaro umuzunguza kuva akiri mu nda ya nyina kugeza avuka. Impanga ye Esawu nyir’umugisha kuko yari imfura, Yakobo arawumunyanganya ku mugaragaro ndetse na nyina abigiramo uruhare, yaje no kumutwara imigisha y’uburyo bubiri hari mo no gukunda ibiryo kwa Esawu. Vuga usubiremo uti GUKUNDA IBIRYO, wongereho ngo KUGIRA INDA NINI. 

Umuhamagaro wateye Yakobo guhunga kandi uramukurikirana nawe araruha nk’uko yaruhije mwene nyina. Nawe nyirarume yaramuruhije amubiza icyuya, mu rushako biradurumbana, arongora Leya yashakaga Rasheli. Agizengo arashaka gutaha, akubitana n’ikibazo cy’uko yasize ahemutse (ndabona bijya gusa n’ibyo mu Rwanda). Usome izi nkuru mu Itangiriro kuva ku bice 26. 

Ariko Imana ishimwe byamukururiye guca bugufi, amaze kubabazwa cyane, (aha akaba anyuranye n’umuhutu n’umututsi biyita Abanyarwanda), kuko n’ubwo baba babizi n’umutima ubacira urubanza, bo barabisuzugura bakikomereza ibyabo baba bita byiza, ndetse bakaba banarwanira ibyo batemera ariko batsimbarayeho kubera izima, kandi atari byo Imana ishaka, n’ubwo byaba bibarimbuza. 

Yakobo igihe yasengaga Imana yiseguye ibuye i Beteli, kubera umuhamagaro Imana yohereje marayika barara bakirana ijoro ryose, uyu mugabo yari yariyemeje intambara y’uburiganya koko, ariko aho nshaka kugera ni hariya bubakereyeho, marayika akamusaba ngo amurekure undi akanga. Maze marayika akamubaza uko yitwa, undi ntiyashidikanya ngo atangire yipfushe ubusa abeshyabeshya ahisha izina rye ry’amanyanga, ngo yivugishe ngo ni umunyiginya w’umutsobe w’abasindi, ngo nyirakuru yari umwega nyirasenge akaba umuzigaba. Ibyo ntiyabigiyemo ngo atangize impaka n’ibisobanuro, yahise asubiza ati nitwa Yakobo rwose, ndi umuriganya. Naba nawe! Maze imbaraga z’umuhamagaro ziza zihuta zimuhindura izina kuko yari avugishije ukuri; marayika ati uhereye ubu witwa Isirayeli. Kandi yari yarabyaye abana bose, kuko Rasheri yapfuye abyara Benyamini ari we muhererezi mu nda ye. Mwibuke ko ari nawe (Rasheli) yakundaga cyane. Yakobo yongeye guhura na Esawu atakiri umunyamanyanga, bahuye yarahindutse sekuruza w’imiryango myinshi, bahuye yaranoze. Yaramaze no gukirana na marayika. Byatumye acira mwene nyina bugufi kandi uyu yari yamaramaje kwihorera (musome izo nkuru mu bice byo mu Itangiriro 31, 32, 33). Mubisome mwitonze. 

None twebwe baratubaza niba turi abahutu n’abatutsi tukanga kubyemera kandi ari ho ibibazo biri. Kandi twarabyitwaje, twarabikoresheje mu kumena amaraso y’inzirakarengane na n’ubu