117

jenoside wiyipfobya utwita abanyabyaha. Reka dukomeze twirire uyu muriro uvanze n’amaraso n’amagufa wenda twazahaga. Ariko wapi! 

ICYO ITORERO RYAGOMBAGA GUKORA 

Itorero riba mu gihugu, ntabwo ari igihugu kiba mu Itorero. Itorero ni ryo rigomba kureberera igihugu ntabwo ari igihugu kireberera Itorero. Bivuga ngo byanze bikunze kugira ngo ibintu bigende neza rigomba kugira inama ubuyobozi. Na cyera igihe cy’abami muri Bibiliya, iyo hajyagaho umwami hagombaga kubaho umutambyi, n’umuhanuzi. Ari naho hagiye hava amakimbirane hagati y’ubwami n’abahanuzi Imana yabaga yatumye ku bami ba Isirayeli. 

Kuva igihe cy’abami b’u Rwanda ba nyuma, abanyamadini bagiye bivanga n’ubutegetsi bwabaga buriho, ndetse byakaze cyane muri za 1959 ubwo byagaragaye ko Kiliziya Gatulika n’abandi banyamadini bivanze mu kwica no kwirukana abatutsi. 

Buri gihe mu bibi byose biba mu isi haba harimo ukuboko kw’idini, cyane muri ibi bihe bya nyuma bwo ryamaze guhabwa imbaraga nyinshi zo kurwanya uwo wese utaririmo, kuko rigiye kuba rimwe (1) ku isi yose (Idini, IMPUZAMADINI). Nk’uko Itorero na ryo ari rimwe (1). Kuko hari imbaraga eshatu ku isi ari zo : «Ubukungu, Igisirikare, n’Idini». Nk’uko hariho «Imana na Yesu na Mwuka Wera», hakabaho «Antikristo, Inyamaswa, n’Umuhanuzi w’ibinyoma», hakabaho «umuhutu, umutwa n’umututsi», hakabaho «Rwanda, Uburasirazuba bwa RDC-Kongo, n’u Burundi», ari byo byitwa «Ibiyaga Bigari». 

Iyi nkubiri yo gushaka byose kubihinduramo ikintu kimwe bihishe byinshi cyane. Ubulayi Ifaranga ryabo (Euro), na Afurika ngo barashaka kuyihindura imwe. Iyi 3 yo haruguru ifite icyo isobanura, nawe ugerageze kugira icyo ukuramo kuko si cyo kigendererwa. 

Mu byagiye biba byinshi twararebaga, ibindi tukabibwirwa by’impamo, ibindi tukabisoma, ndetse hakabaho n’amabanga akomeye umuntu amenya atabishakaga (nzi menshi cyane). Kuva mbere ya jenoside nari mu mikorere ya Repubulika ya kabiri, kandi benshi ntibari babizi, na nyuma ya jenoside banyibeshyeho ngo ndi umututsikazi, ngo kubera izuru ryegeranye, n’izina : «Murebwayire», ngo nta muhutu witwa gutyo. Maze ndabwirwa ndamenya. 

Murebwayire ni izina ry’irihima. Kubera ko data yitwaga Bukayire, yagiye Uganda icyo gihe sinzi ibyo bari bagiye kwigayo, agarukana amazina “ajyanisha”. Kuki bashakaga ko anyita Nyanzira, Nyiraromba, Nyirambabajende, cyangwa Nyirabaryurimenge? Aba anyise Murebwayire rero, ndetse undi amwita Gahongayire, maze abahungu abita ba Ngabonziza, Ntaganda, Ntagungira na Ntaganira. Ariko iri zina ryanjye igihe cy’ingoma z’abahutu ryajyaga rinteza