119

de, ko bakora neza, ko bazagumaho ubuziraherezo, ko badashobora gupfa n’ibindi by’ubupfapfa n’ubugoryi n’ubucucu, kandi ibyaha byabo byararushagaho kugwira. Icyo gihe abami bicaga abahanuzi cyane; bigendana no kwica abahanuzi buri gihe, bakabashyira mu nzu z’imbohe, ariko bagakomeza kubahanurira. N’ibindi namwe muzi byinshi hagati y’abami n’abahanuzi. 

Ubushize Habyarimana yarabwiwe, abo bategekanaga barabwirwa, «natwe twarimo agatsiko k’abari bashinzwe kuraguriza igihugu», ariko ntacyo byatubwiye, twikomereje mu bigirwamana turaraguza, turamya Habyarimana na Satani, twimika abapfumu, duhindura umuhamagaro w’Imana ubusa, na yo iduhindura ubusa, icogoza imbaraga twiratanaga duhungana intwaro zigifungiye mu makarito. Dukwira isi yose umuvumo uturi imbere n’inyuma, no hirya no hino, buri wese atuzungiriza umutwe. Nk’uko Interahamwe zavugaga ngo zirasiga abatutsi bacye bo kuzerekana uko basaga, nyuma FPR n’isi na byo byashakaga kureba no kwerekana uko abahutu nyuma bazaba basa. 

Akebo gakomeza kujya iwa Mugarura, kagahama mu nzira. Umuvumo warazereraga wihuta kurusha imirabyo. Nanjye nishyizemo kandi sinahunze, nahamye iwacu Kacyiru nkurikirana Radiyo RTLM ya Kantano avuga ko tugomba gukomera «Tukarezisita» ku Nyenzi (resister) kugeza ku munota wa nyuma, kandi yarageze i Goma ahunga. Byarambabaje ndushaho kwanga politiki y’abana b’abantu. 

Kuki batatubwiye twese ngo duhunge? Nyamara nagiye kubona aho twari turi, mbona Inyenzi zitugezeho zivuga igiswayire gusa. Nawe ibwire aho imitima yacu yahise ijya. Ibyakurikiyeho ntubimbaze. Ubwo mu gitondo twari twaciye amafoto ya Muzehe wanjye yifotoranije na Makuza na ba Kayibanda na ba Nzeyimana, kuko yari inshuti ya Makuza cyane. Twibwiraga ko zizadusaka. Hari n’ibindi twaciye turatwika bya MDR, ariko ntitwari kubirangiza. Hari ibyo bahasanze… Mpita njya kubazwa ngo n’ibyerekeye Rwendeye kandi yari yarapfuye. Ariko amagambo nahavugiye kuko na none nari nzi ko ntari bugaruke, iyo nyibutse ndibwira ngo «genda Mariya Imana yaguhagazeho kuva cyera». 

Tugaruke ku Itorero. Ni yo mpamvu Umwuka w’Imana asaba akomeje ko Itorero ryasubirana umuhamagaro waryo wo gukiza imitima, rigasubira ku «Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso 2:20) bitari byaba nabi, rikumva icyo Umwuka avuga, na ryo rikabwira abategetsi, kugira ngo igihugu kigire amahoro arambye. Kubabwira ngo nibareke ubusambanyi ariko hakabura ubabwira ngo nibareke ubwicanyi no kurenganya abantu, na cyo ni ikibazo. 

Nk’uko byavuzwe haruguru, igihe ubwoko bwasumbiye ubwenegihugu ni ho byapfiriye, byageze n’aho abatwa bitwa