12

bantu. IHISHURIRWA, AMATEKA MURI RUSANGE, N’UBUHAMYA, nizo mfunguzo zigize iki gitabo. 

Ntuzihe gushakisha muri iki gitabo igice gikubiyemo ihishurirwa gusa, cyangwa amateka muri rusange gusa, cyangwa ubuhamya gusa. Uko Umwuka w’Imana yanyoboye niko natanze ubu butumwa. Ndasaba ngo nawe akuyobore, kugira ngo wumve neza icyo Umwuka abwira amatorero, cyane cyane ayo mu Rwanda muri iki gihe cya «nyuma y’amahirwe ya nyuma». 

Ndakwifuriza, wowe usoma iki gitabo, kwakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, kugirango uzabone ubugingo buhoraho, ndetse no muri iyi mibereho yo mu isi, uyibemo wubaha Imana yakuremye igukunze, bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege ngo agupfire ku Musaraba, kugirango n’umwizera utarimbuka ahubwo uhabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16). 

Imana iguhe umugisha usoma : «Umuzi w’Inzika y’Inzigo : Rwanda Nyuma y’Amahirwe ya Nyuma». 

M. E Murebwayire