122

Mukuru ko mwakwibanda cyane ku maraso rwanyoye (u Rwanda) y’inzirakarengane nameneye muri rwo akaba asaba guhorerwa. Ndashaka ayandi menshi nk’uko Ijambo ryawe rivuga. 

Ni ho ikirego cyanjye gishingiye, kuko nayanywesheje ubutaka bw’u Rwanda, kandi nkaba nsaba ayandi mu gihe cya vuba. Mubirebe neza biri mu burenganzira mpabwa n’Ijambo ry’Imana. (Itangiriro 9:5-6; Kubara35:33). Murakoze! 

U RWANDA RURIREGURA 

• Rwatangiye ruhinda umushyitsi, ubona rufite ubwoba, kuko bwari ubwa mbere rujya ahantu nka hariya mu nzu nziza, intebe nziza, ibintu by’amajyambere rutari rumenyereye. Nta «avoka» rwari rufite, kandi wabonaga rusa n’urufite inzara irumazemo iminsi; rwari rushonje cyane. 

• Rutangira ntirwari ruzi aho ruhera. 

• Habanje kurukosora mu mvugo no mu myifatire. Maze baruha ijambo, babanje kurusomera ibyaha ruregwa. 

• Rwatangiye rwemera ibyaha byose ariko rubitangira ibisobanuro 

• Ruvuga ko rwakorewemo ibyaha ariko atari rwo rwabikoze, ko rwatakaje abenegihugu igihe rutibuka. Ngo rimwe rwaryamye rukangutse rusanga ruri kumwe n’abanyamahanga b’intagondwa barwanga gusa, bicana gusa, barusahura bajyana hanze. Bafite ubugome buruta ubwa Sekibi 

• Ko rwahereye ubwo rwinjirwa mo n’ubwoba bwinshi. 

• Ruhakana ko nta maraso y’Abanyarwanda nyir’izina ubutaka bwarwo rwanyoye, kuko ngo ntabo rwari rufite, rukomeza rwisobanura ko rwajyaga rubona intambara zaruberagamo z’abanyamahanga biyitaga abaturarwanda n’abavukarwanda. Abaturage… Ko rwabonye n’amaso abitwa abahutu batsemba abatutsi, ngo kubera ko hari abatutsi bari bararuteye baturutse i Bugande. Abo batutsi na bo rwabonye uko baje bica abahutu inzira yose, kuva aho batereye za Byumba. Ikindi rwibukije n’uko «UDASHOBORA GUSENYA IBY’UKUNDA», Ko niba hari abarusenya, ni byo bigaragaza ko ari abanyamahanga. Ruti «Baranshenye barenda kumaraho, n’ubwo bavuga ngo «baranyubaka», ngo barankunda daaa! Barabeshya ahubwo nimuntabare. 

• Rurasakuza abashinzwe umutekano bararucecekesha barutuka mu giswayire no mu cyongereza, na rwo rukomeza gusakuza ntawe rwitayeho, rukora ibintu bidafite ikinyabupfura. Ruvuga ngo rwaratabaje rubura abarutabara, rutakambira Loni irarwihorera, rutakambira idini ryiyita Itorero rusanga n’irigambanyi ry’irinyamahanga na ryo, Itorero nyakuri rusanga ngo ari umuntu ku giti cye. 

• Hari n’ibindi rwashakaga kuvuga rwisobanura byinshi byarukorewemo, rushaka kuvuga amagambo menshi