«20Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, 21ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye». (Yohana 17:20-21).
IKI GITABO:
- Ngituye Umwami n’Umucunguzi wanjye Yesu Kristo, n’Itorero rye; «Ni we byose muri byose».
- Ngituye : Abahutu, abatutsi, abatwa biyita Abanyarwanda.
- Ngituye : Abahutu, abatutsi, abatwa biyita Abarundi,
- Ngituye : Abahutu, abatutsi, abatwa biyita Abanyekongo bo mu Burasirazuba bwa Kongo, Mbarara, Kabare na Karagwe. N’abandi bo muri aya moko batataniye hose mu isi.
- Ngituye : Buri wese wahuye cyangwa urimo guhura n’ingaruka z’ibibi biterwa n’ibibazo by’amoko byazahaje isi muri rusange, u Rwanda by’umwihariko.
By’umwihariko ngituye
- Abana banjye : Peace Bizimana Nkundimana, Fabrice Bizimana, n’imiryango yabo, mwahunze 1994, mukaba mwaragezweho n’ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda. Mumbabarire muri byose nabahemukiye, cyane kuba narababyaye simbarere. Nta bisobanuro mfite byo kubaha, byatewe n’umuhamagaro gusa, kandi ntibipfa kumvikana. Mfite ijambo rimwe (1) gusa mporana ku mutima kandi nzahorana : «MUMBABARIRE».
Ndashima Imana yabahereye umugisha aho muri mu mahanga. Ndabasengera, ndabakunda, nkabakumbura umunsi ukira, nkagerwaho n’ingaruka ziri mu Gutegeka kwa Kabiri 28:32
«Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumbura umunsi ukira, ntacyo uzashobora gukora».
Ubu nkosora iki gitabo bwa nyuma, Yesu yaramfashije angirira neza mbonana nabo mu mahanga nyuma y’imyaka 18 irenga. Yesu ni Umwami w’abami. Icyubahiro cyose ni icye iteka ryose.
- Ngituye barumuna banyu nahamanye na bo mu Rwanda, Muhire Aimé David na Ikirezi Ingrid Shekinah, mukaba mwararuhijwe cyane n’uyu muhamagaro wanjye umunsi ku wundi; ibyo mwahuye nabyo ntibyakwirwa ku mpapuro; ndabakunda, ndasaba ngo muzahirwe muri byose kuko muri imbuto zo munda yanjye zababajwe ndetse bikabije.
