130

sommes pas du tout d’accord, et nous ne serons jamais d’accord. Compris? 

Abatutsi na bo basaga n’ababitekerezaho ubona bibaza byinshi bajunjamye, bacecetse mu mayeri menshi, bahita basa n’abakangutse ngo 

Eheeeee! What? What? What?… Yabereye abahutu bigaragara. As long as… you know… May be… Ariko n’iyo bagira bate twarafashe byararangiye, ntituzongera guhunga cyangwa ngo dutege agahanga n’amajosi abahutu baduteme, ahubwo tuzapfa dushire aho kongera gutegekwa n’abahutu. Twarabigaranzuye byararangiye. Abazungu nibashaka bazagire bate. Niba ari benshi baramaze… Any way… May be… No. 

Reba rero dupfukamye imbere y’abahutu ngo turabasaba imbabazi. Forget about that. Imbabazi z’iki? Tukibagirwa 1959, 1963, 1973, 1990, 1994…? 

Kubera iki? Kandi twarahagaritse na JYENOSAYIDI!. Perezida wacu ni Kagame Paul, oyeeee! Yego abahutu badufitiye umumaro mu ruhando mpuzamahanga kubera kugaragaza ubumwe n’ubwiyunge, ariko bikabya se nyine twarabihanganiye cyane. Abahutu buri giheeee! Ngo kubera ko ari benshi? Baramaze. Ngo demokarasi? Nayo iramaze! 

Ngo ariko Avocat azi kwisobanura da! Afite n’igitinyiro n’ubwenge bwinshi, ariko ni hahandi he… Twabonye asa n’aho abogamiye ku bahutu. We se azadukoraho iki? Ubu ni ukwirwanaho tukarwanisha amayeri n’imbaraga za gisirikare. Nibatahe abo bari hanze birirwa basakuza, izo Nterahamwe zatwiciye, baze tubategekeshe agahato nta kindi. S’ibiryo bashaka? Tuzapakira inda zabo bajye bananirwa gufunga ibipesu by’amashati. Ntidushobora kwemera ko abahutu bongera kudutegeka na rimweee! Twahita dusara… cyangwa tukiyahura bikagira inzira. By the way… Kuko turamutse dukoze biriya Avoka asaba, na none abahutu baracyari benshi 85% bashyiraho amatora ako kanya bagatora mwene wabo. 

No! No! No!… Never, Never, Never! Twibagiwe se muri 1959 na 1973 uko batugize? Naho se 1994? It’s not possible at all… 

KUTEMERA KO WATSINZWE BITERA GUHORA UHANGANA 

Kugeza ubu nandika (nkosora bwa nyuma) nyuma y’imyaka 18 irenga jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ntakwemera gutsindwa kw’abahutu kwari kwaba, umenya nta n’ukuzaba. Baracyari muri MRND na CDR, ndetse abandi benshi baracyari muri MDR PARMEHUTU ya yindi y’umwimerere yuzuye abazimu ba karande