131

ikurikirana abana n’abuzukuru ba babandi kugera ku bihe ibihumbi, ngo bategereje ko basubira ku butegetsi. Nk’uko n’abatutsi na bo kugeza aho batereye ku ya 1/10/1990, batari barigeze bemera ko abahutu babatsinze. Kuko iyo utsinzwe ntiwemere, urushaho kuba mubi no gushakisha no gucura indi migambi mibi irusha iya mbere kuba mibi. 

«Aho guhishurirwa kutari, abantu bigira ibyigenge, ariko ukomeza amategeko aba ahirwa». (Imigani 29:18). 

Ni na yo mpamvu Leta yiyita iy’ubumwe n’iyo yagira ite, ihanganye n’umwuka ukomeye w’ubutagondwa uyivuguruza mu buryo butagaragarira amaso vuba, uri hafi muri buri muhutu wese witwa ko azi ubwenge, kandi noneho rero afatanije n’umututsi nk’uko namwe cya gihe mwabigenje (Inyenzi-Inkotanyi), igihe mwafatanyaga n’abahutu, ba Kanyarengwe, Bizimungu, Lizinde, Biseruka, na ba Sendashonga mugatera u Rwanda. «Akebo karakomeje kajya iwa Mugarura». Karacyari mu nzira. 

Impamvu ni uko kutemera ibyaha bituma udashobora gushima ibyo uwagutsinze akoze. Uwatsinze agerageza kubigushyiramo ngo mufatanye mwubake ariko ntiwemera kuko si ibyawe, kuko ibyawe byakoze bibi. Hari umwuka wo guhangana, wo kudashima ibikorwa, n’ubwo bigaragara ko ari byiza, kandi ikibi cyabyo n’uko byiyoberanya cyane. Ntibigombera umwanya ufite, kuko biri muri wowe, uri «matière» yabyo, bikozwe muri wowe. Igihe cyose abahutu batazemera ko batsinzwe ngo bature ibyaha byabo babisezerere, umwuka wabo uzaba ari uwo gusenya gusa. Kandi bagomba no kuvuga «NEVER AGAIN» babibwira abacitse ku icumu babikuye ku mutima kugira ngo umwuka wa jenoside ugende burundu. Ntabwo ari abatutsi bazawirukana, ntiwagenda kuko nta bubasha bawufiteho, sibo bitsembye. Kugira ngo umwuka wo «KWICWA» ubagendaho ubaveho ni abahutu bazawubakuraho kuko ni bo babatsembye. 

Uyu mwuka wo kutagonda ni na wo uteza no mu bahuje ubwoko gushwana, kuko igihe cyose abantu batazasobanukirwa imbaraga za jenoside, bazahora bari mu gihirahiro. Kuko ingaruka si ku bahutu gusa n’abacitse ku icumu nise direct, (abatutsi bari bari mu Rwanda), hari n’abatutsi batari mu gihugu ari na bo barutashye, aba na bo nabise abacitse ku icumu «indirect» kuko iyo baza na bo kuba mu Rwanda baba barabishe kuko bari abatutsi. 

Ariko «vision» y’abavuye hanze yo yari ugufata ubutegetsi gusa. Aho batandukanira n’abari mu Rwanda, n’uko abavuye hanze bazanye umujinya wo kuvanaho abahutu. N’ubwo bene wabo bamwe bari mu gihugu babasanze «mu rugano» icyatumye bahora si ugushaka ubutegetsi kuko nta n’ubwo bari kubona. Bihoreye kubera ko basanze bene wabo, imiryango yabo abahutu bayirimbaguye.