133

naribwiye nti ibi byose abiyita Abanyarwanda bagomba kubimenya, kugira ngo bagire umutwaro. Ndagerageza ariko ntibyoroshye. 

Umwuka w’ubuhezanguni ni umwuka usenya, kandi ni wo wirirwa uzerera, ufata buri wese ufite igikomere kuko mu gikomere ni ho virusi y’amoko ikorera cyane, mu ngaruka za jenoside, hari mo no guhora ku ruhande rw’abatutsi. No gusubiranamo mu bavuye hanze bimaze gufata indi ntera ntari nabonera izina ryihariye, kuko biteye ubwoba. Bigaragaza «kamere-umuntu». Uku gusubiranamo kw’abatutsi bavuye Uganda birateguriza ububyutse mu Rwanda. Ndabinginga ngo niba mwikunda mugakunda n’abazabakomokaho, kugira ngo mutazasenya ibyo mwubatse, murakuraho uyu mwuka w’ubutagondwa (abahutu). Hari uwundi mwuka na wo w’abarutashye, na wo winjije umurengwe n’ipiganwa n’inzangano n’ubugome bikabije, ndetse wagira ngo baribagiwe, ntibashaka Imana, barishaka ubwabo, ntibizera Imana bariyizera ubwabo, ntibashaka guha Imana icyubahiro, baracyiha cyose bakanarenza. 

Yesu arashaka INTEBE y’icyubahiro y’Ubwami bwe mu Rwanda. Kugeza ubu nandika barayimwimye ngo na bo barakomeye bazayigumaho. Ni ibibazo. Kudaca bugufi bitera guhangana, biradusaba impande zombi zihanganye guhara ishema ry’izima tukabona kugendana n’ibihe. Naho ubundi bamwe baracyari mbere ya 1959, abandi muri 1959, abandi 1963, 1973, abandi 1990, abandi 1991, abandi 1992, abandi 1993, abandi ari na bo benshi cyane bari muri 1994, abandi benshi cyaneee bari nyuma ya 1994 kugeza ubu. Hariho abitwa «aba nyuma y’indege», n’aba mbere y’indege. Muri Ezekiyeli 28 Satani witwaga Lusiferi, yari Umumalayika mwiza utangaje mu ijuru, ageze aho ngo aribwira mu mutima ati «ndashaka kumera nk’Imana nanjye ngakorerwa biriya byose, cyane cyane nkubahwa na buri wese, kandi bakanandamya cyane amasaha 24/24. Yes, yes, yes! Kandi nkamenya byose, nkarema n’abantu nkayobora isi n’ijuru, maze wenda Imana ikaba Vice wanjye». 

Imana ntiyamwihanganiye na gato maze hatangira intambara. Satani arahanwa acirwaho iteka, ajugunywa mu isi akomeza ubutagondwa bwe, na n’ubu. Ntiyigeze na rimwe yemera ko yatsinzwe kugeza n’aho «Yesu Kristo Umwana w’Imana amutsindira burundu ku Musaraba i Gologota, ku manywa y’ihangu». «15Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’umusaraba». (Abakolosayi 2:15). Ndetse n’ikuzimu aramuhemura mu ntambara y’iminsi ITATU barwanye inkundura ubutaruhuka, amwambura n’imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu, n’uko njye nawe tubona «agakiza ku buntu». Ariko n’ubwo yatsinzwe burundu, akaba azi neza ko ibye byarangiye, ko yaciriweho iteka, yanze kuva ku izima akomeza guhangana, yiyemeza kuyobya abo Yesu yapfiriye ngo bazibonere ubugingo buhoraho. Yangiza byinshi kandi yaratsinzwe. Aziko atazasubira mu ijuru, ko n’isi atazayitegeka kuko isi yahawe umuntu, maze muri Edeni Satani arayimwambura,