3. UW’IMBATA N’UW’UMUDENDEZO MU BISIRAYELI.
4. NZAHINDURA INZU YAWE NK’IYA YEROBOWAMU MWENE NEBATI,
5. KANDI NK’IYA BASHA MWENE AHIYA, KUKO WANDAKAJE UKOSHYA ABISIRAYELI NGO BACUMURE.
6. KANDI IBYA YEZEBELI UWITEKA ARABIHAMYA ATYA ATI IMBWA ZIZARIRA YEZEBELI KU NKIKE Z’I YEZERELI.
7. UWA AHABU WESE UZAGWA MU MUDUGUDU AZARIBWA N’IMBWA,
8. UZAGWA KU GASOZI AZARIBWA N’INKONGORO.
25Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli. 26Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk’uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. (1 Abami 21:5-26).
