138

abiyita Abanyarwanda abahutu, abatutsi, abatwa buri wese afite agakoko ke «ka virus ke» «HTT». Kandi ntukoreho utamutoneka, ntashaka gukira ntashaka no kumenya ko arwaye, ntashobora no kubivuga, kandi azi neza ko arwaye, ariko inyuma agaragara ko ari muzima. 

Ashobora kumarana «agakoko» igihe kirekire, kataragaragara biterwa n’igikoze ku bwoko bwe, icyabubayeho, ni ho kagaragara, kanga agasuzuguro, gakunda amacakubiri no kwicana, ni ko kabyara iringaniza mu kazi no mu mashuri, mu madini n’ahandi, gatuma umuntu avuga ibyo atazasubiramo, gatuma umuntu yicira undi ubusa, undi gatuma ahora. Bose bagahunga. 

Ntigatoranya ni nka «SIDA» koko, kica abagabo, abagore, abasore, inkumi impinja, abagore batwite abakecuru, abasaza. Kagira ishyaka ry’ibibi gusa, risenya, kihaye uburenganzira bwo gushaka kubaho konyine, kamara abandi kishakira ibyiza byako, uwako ntagoheka, ahora areba nabi, yirukana uwo badahuje ubwoko, gashaka kurya konyine, kubaho konyine, kuvuga konyine, gutegeka konyine, kubyara konyine, karirata, gakorera imbere mu mubiri ariko ibyako ubibonera inyuma. Ni aka mbere mu kubeshya, ni ko kabyara uburyarya. Uwavuga iby’agakoko k’ubwoko bwakwira bugacya, ntikanyurwa n’iyo wagaha iki? Kataye umutwe, kitwa agakoko k’ubwoko kitwa «uhongera umwanzi amara inka». Iyo ushaka kukavumbura ukora ku cyuririzi, nk’uko ku ka SIDA/VIH hariho ibyuririzi musanzwe muzi, no kuri virusi y’ubwoko HTT hari ibyuririzi byinshi. Turaza kubireba. 

Ibyuririzi bya virusi HTT ntibikunze kugaragara ariko iyo byagaragaye bigarika ingogo. Ako gakoko gakunda kumaraho ayandi moko kandi nta bwenge kagira, ariko gategeka nyirako. Igihugu cy’u Rwanda, amoko yacyo uko ari atatu, hari abiri ya kaminuza yagaragaje ibyuririzi bikabije ayo ni yo HUTU-TUTSI. Abatwa bo bifitiye ikibazo cy’amajyambere, ariya moko yagiye abakoresha ibyo yishakiye by’ubusabusa, n’imirimo yo kwica, kuririmba no kubyina, ariko ubwabo bakeneye kujijuka no gukizwa, ariko Hutu-Tutsi byagiye ku kibuga mpuzamahanga maze byerekana aho bigirira virus. Maze hutu yo igaragaza ko yabitse ibyuririzi byinshi mu bubiko bwayo itegura n’itsembabwoko irishyira mu bikorwa yica miliyoni irenga y’abatutsi igira ngo bararangiye yibagirwa ko nta bwoko bujya bushira. Tutsi na yo ijya mu guhora, igerageza kwihimura, kandi nta kundi byari kugenda kuko nta malayika w’umututsi ubaho, ngo abe yarihanganiye ibyo yabonye cyangwa yagizemo uruhare. 

Byageze aho umuvumo wari warajyanye abahutu muri Kongo-Zayire, abahaguye ntibagira ingano, maze ibyuririzi by’impande zombi birakomera, barafungwa, barahunga, barapfa, maze imiryango yabo irarakara yibagirwa ibyaha byayo. Abafite ababo bahunze, ababo bafunze, ababo bapfuye, ibyuririzi birakomera maze virus irivuga