142

urwitwazo, kuko akenshi ntibyabagwiririye nk’uko mu ntambara bigenda. Benshi bagiye bicwa byagambiriwe, babamenye abo aribo, ibyo bakoraga n’ibindi. Perezida Kagame we na n’ubu yagaragaje igikomere cy’ubuhezanguni, ARACYICUZA… IMPAMVU HARI ABAMUCITSE, Mbega igikomere cyamunaniye guhisha! umuperezida w’umututsi wananiwe gusibanganya imitekerereze ye!… maze inyungu ze yahoraga arengera no kugaragara neza mu ruhando mpuzamahanga akabikuba na zero igihe avuga ati : 

«IBIHE BIHINDUKA… VUBA… BIRAGENDA BIHINDUKA VUBA… IBIHE BYAHINDUTSE VUBA… NTITWAKOZE IBIHAGIJE… NTITWASHOBOYE GUKORA IBIHAGIJE… UMUNTU YAJYAGA KUBAMARIRAMO RWOSE… UMUJINYA… BAKAJYANA… BAKAGIRA ICYO BAJYANA BAVANYE MU RWANDA… NA BARIYA BANDI BADUCITSE BAKAMBUKA UBU BAKABA BAGARUKA TUKABAKIRA NEZA TUKABASUBIZA MU KONGERA KUBA MU BANYARWANDA… IKIJYA… KIMBABAZA… NTABWO TWABONYE UMWANYA WO KUGIRA NGO BAMWE BE KUGERA HAKURYA… DUHEREYE RERO KU NTAMBARA… AHO MWAHUNGIYE… TUZABASANGAYO, TUZABAKURIKIRANA TUBIBABAZE… ABAGOMBA GUTAHA TUBACYURE… ABAGOMBA KURASWA TUBARASE, KANDI TWARABIKOZE…». Amashyi ngo kaci kaci kaci! 

Eheee! Ntibizoroha. Akarenze umunwa karushya ihamagara. Kandi abazanye kwandika na bo bateje ibibazo. Ariko abazanye amajyambere yo kubika amagambo ukajya uyagarurira igihe ushakiye bo babiteje no kurushaho, baragaciye mu bumenyi. Ubundi yagombye kuba yarahishe iyi nzika isobetse ubugome, akayihisha kure nk’uko hari byinshi ahisha akarenzaho, ariko byaramunaniye, byaramurenze, ntibyamucitse, oya! Yabivuganye umujinya no kwishongora kwinshi. Nzaba ndora ubumenyi bwabo umunsi bwabisubiranye. 

Biragoye kongera kumva ibintu wavuze mu gihe runaka, kubera impamvu runaka. Maze nyuma y’igihe runaka bikagaruka na none mu gihe runaka, ariko noneho mu gihe kitamutunganiye. Hari ibintu umuntu avuga kubera umujinya. Akaba atabisubiramo nyuma y’ikindi gihe runaka. Kandi aba atagishoboye no kubisiba cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso byabyo.

Ikindi kinakomeye, abenshi ntibakunze no kubisabira imbabazi, cyane ko Kagame akunze no kuvuga ko ibyo atabisabira imbabazi, ariko we agakunda cyane gutegeka abandi ngo bamusabe imbabazi z’ibyaha batigeze bakora, kugira ngo abafunge ibitekerezo gusa kandi kugira ngo akomeze abakangishe ibyo byaha basinyiye, akabahindura za «robots» atyo ari na yo mpamvu abamunaniye bose bashwana. Iyo wanze gusaba imbabazi z’ibyaha utakoze arakwica, akagufunga cyangwa se ugahunga. Ntushobora kuzitekerereza na rimwe, kuko aba afite dosiye yawe azamura buri gihe uko wihaye kuba umuntu muzima. Akunda gukorana n’abazimu! Ubwo ni ubugome bw’indengakamere, nta zina ryabwo mfite