144

Ubwandu bwa virus y’ubwoko bugaragazwa n’ibi bimenyetso bikurikira ari byo «BYURIRIZI BY’UBWOKO». Biterwa n’ubwoko bwawe, n’uruhererekane, uko wavutse, n’ibindi. 

Ibyo byuririzi ni ibi : 

Kubona uwo mudahuje ubwoko;

Iyo ubonye uwakwiciye; 

Uwagufungishije; 

Urebye amazuru; 

Aho waturutse; 

Igifaransa cyangwa icyongereza; 

Abahoze mu Rwanda; 

Abavuye hanze; 

Ubonye impunzi; 

Iyo wumvise ko bafunguye abanyururu b’ abajenosideri;

Iyo wumvise ko impunzi zapfuye muri Kongo; 

Ingando; 

Abahunga igihugu; 

Uwacitse ku icumu; 

Abahungutse; 

Amakuru ya radio na télévision; 

Amagambo y’abanyepolitiki; 

Icyunamo; amateka; ibinyamakuru; 

Ibiranga ntego by’igihugu; 

Guhindura amazina y’imisozi; 

Intara n’uturere, imirenge n’utugari, imidugudu;

Amashyaka ya politiki; 

Ubwirasi n’ubwibone bw’abarutashye; 

Kwishongora n’ibindi…. 

Umuntu ubana n’ubwandu bwa Virus «H.T.T» (HUTU-TUTSI-TWA) nta mahoro agira; ahorana inzika, agira abanzi benshi yihimbiye, agenzura amoko rwihishwa, ahora ashakisha aho bene wabo bari, akunda gusenga cyane byo hejuru, amasengesho ye ntasubizwa, ni indyarya, arisekesha (ubwo ngo biragenda); arakazwa n’abavuga ku moko, ni we wenyine wiciwe cyane muri jenoside, ni we wenyine ufite imfubyi nyinshi, ni we wenyine wapfakaye, ni we wenyine wacitse ku icumu, ni we wenyine wapfushije abantu muri Zayire, abahutu bose ni Interahamwe, impunzi zose ni Interahamwe, abavuye hanze barashinyagura, umuhutu ni igisimba, nta muhutu ukizwa, nta mututsi ukizwa, umututsi ni mayeri masa. 

Iyo ari umurokore akoresha 2 Abakorinto 5:17 «ko abari muri Kristo Yesu ari ibyaremwe bishya». Iyo ari umupagani akoresha : «Twese turi Abanyarwanda. Tuzarubanamo n’ibindi…»

DORE IBIBAZO U RWANDA RUFITE BIDASHOBORA GUKEMURWA NA POLITIKI : Impunzi, imfungwa, abacitse ku icumu, imiryango y’abafunzwe,