kumbabaza Imana irabyemera ngo mbone gukomera, bintere gukomeza. Byose byafatanirije hamwe kunzanira ibyiza koko. Narabababariye bitanturutseho, ahubwo ni za mbabazi Imana yanyujujemo zo kurwana n’ikibitera aho guhangana na Gitera. Kuko mutari muzi ibyo mwakoraga.
Icyo nshimira Imana kurushaho, n’uko murimwe harimo abamaze gusobanukirwa bakamenya Ukuri. Bakaba barakiriye AGAKIZA kabonerwa muri Kristo Yesu Umwami wacu. Abo bakaba ari iminyago tuzaraganwa Ubwami bwa Yesu Kristo. Gusa mwasanze mfite : umuhamagaro, ihishurirwa, iyerekwa, icyerekezo, n’intego, kandi n’ubu ndacyabikomeyeho, ndetse nafashe n’ingamba.
IKI GITABO NGITUYE NCIYE BUGUFI CYANE :
- Abacitse ku icumu rya jenoside abahutu bakoreye abatutsi.
- Abahutu bacitse ku icumu ry’ingabo za FPR, aribyo byitwa : «Itsembatsemba», cyangwa «Ingaruka za jenoside», cyangwa ibyaha byo mu ntambara, cyangwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu.
Ndibuka abatutsi bazize ubwoko gusa gusa. Abacitse ku icumu rya jenoside na n’ubu bagihigwa ngo bashireho, kubera umwuka wo gushiraho ubagendaho. Kuko kugeza ubu utarabavaho.
Ndibuka abahutu bishwe n’ingabo za RPF n’ubugambanyi bw’«abakada» n’abatutsi bacitse ku icumu, abo bahutu bazize ubwoko gusa gusa.
Impunzi zose z’abahutu zikizerera isi kugeza ubu kubera ibibazo by’amoko gusa gusa, n’abahutu bose bazize na n’ubu bagihura n’ingaruka za «RUSANGE» ya jenoside bakoreye abatutsi. Nkaba mbabazwa cyane n’abadashaka kwihana ngo babeho n’abazabakomokaho. Bakaba bagendwaho n’umwuka wo guhorwa kuko nturabavaho.
Ndibuka abatutsi bishwe na bene wabo bahunganye, bagahungukana, maze bamwe muribo bakabica imfu nyinshi babahora amashyari n’ibindi binyoma n’ubugome bya Satani, n’abandi bongeye guhunga bitewe no kutumvikana na bene wabo, n’abandi bangana urunuka kugeza ubu.
- Ntuye iki gitabo abo bose bagiye bazira amoko, kandi batazi iyo biva n’iyo bijya, bakagerwaho n’ingaruka badasobanukiwe, kandi ni benshi mu isi.
