150

Umuntu usanzwe na kamere ye yuzuye ntashobora kwihana. Icya mbere ni Adamu neza kuko mwibuke Adamu amaze gucumura Imana yaje imuhamagara iti uri hehe? Yahise aregana ati «Umugore wampaye ngo tubane ni we wabiteye, yampaye kuri izo mbuto ndazirya». 

(Itangiriro 3:8-12). 

Yihanisha Imana atyo. Ni kimwe n’iby’abahutu Imana ibwira iti nimwihane ni mwe mwakoze itsembabwoko bagasubiza ko abatutsi ari bo babiteye ko ari bo babanje gutera, kandi ngo n’indege yarahanutse n’ibindi… kandi ko ari bo bayihanuye… n’ibindi. Kubera ko Adamu yanze kwemera icyaha no kukihana agahitamo kuregana, byatumye n’umugore we abiherereza ku nzoka, habura uwemera icyaha bazanira ubutaka kuvumwa. Bazanira isi ibihano, na n’ubu turacyari mu ngaruka zazanywe n’icyaha cyabo. 

Virus «VIH» hagomba kugira uyitera undi ariko n’iyo wamwica ntashobora kubyemera agifite kamere ye keretse afite Yesu mu bugingo bwe, akijijwe, Umwuka Wera akamwemeza, naho ubundi ngo baba bamuroze, n’abamuroze aba abazi. IZI VIRUS ZOMBI ZIRASA : 

• Ziteye isoni : ubugome, kwangana, kwica, no gusambana. 

• Zikira mu buryo bumwe : kwakira Yesu ukemera icyaha ukakihana. 

• Ziragendanwa nti wahita ubimenya. 

N.B. : Négatifs zose nabonye kuri «VIH» na «H.T.T» ni YESU wabigizemo uruhare gusa. Abategetsi nibemere Yesu abayoborere. Impamvu n’uko : Imbaraga n’umuti uvura izi ndwara ni umwe : ni imbaraga za Yesu zonyine nta bundi buryo nta n’uburaboneka, kugeza igihe isi izashirira. Abashakashatsi nibashaka nibakizwe Yesu abayobore be gukomeza kwandavura. Nta muti nta n’urundi rukingo, ku isi yose. Byumvikane, aho kwirirwa bashakashaka ibitazaboneka, amafaranga bagashoye mu bushakashatsi nibayashore mu ivugabutumwa maze Imana yibohorere abantu. Muri ibi bihe biruhije aho umwanzi akora yiyoberanije ashobora gutanga imiti itazamara kabiri, ubwo ngo bavumbuye. 

Kimwe na Virus ya SIDA, na Virus y’ubwoko iriyoberanya ukagira ngo warakize. Urugero : hari bamwe baba bashaka kwihana no kubabarira bivuye ku mutima bakagira ngo bakize bajye bahita bajya kwipimisha. 

Kugira ngo umenye ko urwaye cyangwa wakize, upimwa n’ibyuririzi : 

Niba uri uwacitse ku icumu : 

– Iyo wumvise ko bafunguye Interahamwe umera ute?

– Impunzi iyo zitashye zivuye muri Kongo umera ute?

Iyo wumvise abacengezi umera ute? Uvuga iki?