151

Iyo hari uwahunze mudahuje ubwoko uvuga iki?, Ni ibiki wongeraho. 

Wacitse ku icumu? None se icyunamo kikumerera gute, wibaza iki? Wumva wakora iki? Rwose wibwire ukuri 

– Abanyururu b’ abajenosideri se bo? 

Muri make iyo ubwoko mudahuje bugiriwe nabi umera ute? 

Iyo bugiriwe neza umera ute? Aho kuhipimisha urabona igisubizo. 

Iyo wumvise ko hari aba FDLR bapfuye umera ute? 

Ipimishe, umuntu ni we wimenya kandi ntibivugwa n’amagambo gusa, ahubwo ni imibereho ya buri munsi. Njye wandika ibi, ndi inararibonye, nzi byinshi, nzi benshi cyane cyane ibirebana n’abakristo, cyane abitwa abarokore (abavutse ubwa kabiri), nkaba nibaza uko hanze bimeze. Umuntu arihanukira ati «njyewe nababariye abahutu ni bene Data rwose turajya mu ijuru, erega ni Satani wabikoze»! Akabivuga mu gitondo nijoro mu makuru bagahitisha abanyururu muri gereza, byose bikavaho agasubira kuba mubisi akavugaaa! Kandi ndamwumva. Uwahungutse nawe ati «rwose abatutsi ni abana beza» ati nari mbafitiye ubwoba none vraiment ati erega ni Satani! Hashira akanya agahura n’uwo bari kumwe mu ishyamba, bakibukiranya ibyababayeho, agasubirwa. 

Ni ko imitima y’Abanyarwanda «hutu-twa-tutsi» imeze. Warababariye ariko iyo ubonye abakwiciye uhita usubirwa, icyuririzi kiragutamaza, ariko ndakumva 100%. 

Izi si imbabazi kuko niba ari uko bimeze ntiwazabaho kuko uzahora ubabona. Kubabarira ni ukuba wari urwaye ugakira. Ingero ni nyinshi zankuye umutima aho umututsi yihanukira ati uriya ntitwakorana n’iyo byamera bite ninshaka nzajye mu muriro. 

Ngaho unyumvire ariko. Undi ati iyo numvise Interahamwe zapfuye muri Kongo igihe ingabo z’u Rwanda zari zaragiyeyo, ati numva umunezero, nakumva hari abasirikare bacu b’Inkotanyi bapfuye nkasuhererwa. Nanjye kigeze kumpagararana numvise ngo abacengezi bageze i Shyorongi nsubiramo imbaraga numva akanyamuneza, nirinda kubigaragaza gusa. Nahise numva abahutu bagarutse ku butegetsi. Numvise ko Nkundiye na ba Mugemanyi n’abandi baguye mu mirwano, umutima urankuka, narababaraga nkirinda gusa kubigaragaza. Ariko nakoze ikiriyo. Kandi abo twasenganaga na bo barancungaga ngo barebe uko mbyifatamo. Abavuye hanze bakundaga kubaza aho umuntu yihishe, maze rimwe nkabura ibyo nsubiza nkabazubaza. Imana yagiye inyikiriza kubera umuhamagaro, naho ubundi nanjye nari nashotse ishyamba ryo muri Kongo-Zayire mu mwuka. Natutswe byinshi nabeshyewe byinshi kubera amoko.