153

Imana ijya kunsobanurira uko bimeze nari maze guhura n’ibibazo muri bene Data dusangiye kwizera n’umurimo w’Imana, nari nzi ko bakize noneho mbana na bo mbohotse ariko bo hari aho bagifungiye. Sinigeze menya imigambi yabo igendana n’ibikomere by’ibyuririzi byabo. 

Ubundi hari ubwoko butatu bw’ibikomere : 

1. Ikigomere gihishe utazi 

2. Igikomere uzi uhishira mu buryarya 

3. Igikomere kigaragara nyiracyo adahisha, kitagombera icyuririzi ari na cyo cyiza kuko uhita umenya uko ubyifatamo. 

Ibikomere bigaragara bikunze kuboneka mu badakijijwe kuko barakara vuba, ndetse bakanarwana. Nagiye mpura n’ibikomere bigaragara bikeya, kuko ibyinshi byoroswa n’uburyarya. Ibindi ntibivumburwe vuba bitewe n’uko nyirabyo aba azi ko ari muzima, bene uwo ni mwiza aba azi ko yababariye akabona bimuguyeho, arwana no kubabarira kandi kenshi aratsinda. Muri biriya byose, igikomere cyaciye ibintu ni kiriya cya kabiri cyoroswa n’uburyarya ukabana n’abandi bakakwisubirana ntacyo baguhoye. Ngo kuko bibutse ko mudahuje ubwoko cyangwa bene wabo bakabagira inama yo kukwanga ngo uri mubi ushobora kuzabatema cyangwa ukabanga nyamara ikibi ni uko ukuri kutagaragara vuba kugaragara hamaze gupfa byinshi cyane, cyangwa ngo kanaka yatorotse, ibyo na byo ukabizira, njye nagiye nzira byinshi bene ibyo. Imana yarandetse mbinyuramo byose ariko biteye agahinda. 

Igikomere cy’ubwoko giteye ubwoba, icyuririzi cy’ubwoko giteye ukwacyo, ni «kirimbuzi». Reka mbwire bene wacu bahunze bakaburira ababo muri Kongo-Zayire nti no kuba umuhutu yarasigaye mu Rwanda na byo si ikirori. Njye narahasigaye nzi icyo byankoze. Nakijijwe no gusenga no kwizera Yesu nta kindi. Yesu yaramfashije kubera umuhamagaro naho ubundi isoni n’ikimwaro byarambumbye birambumbabumba, maze : «Aho nambariye inkindi mpambarira ibicocero». Akebo gahita gasubira iwa Mugarura. Mbega kumaramara! Birenze isoni! 

Intandaro ya byose ni ibyabaye mu Rwanda aya moko abiri yamaranye, agakomeza ahora arebana ay’ingwe. Mbere narinzi ko biba mu bapagani maze nza no gusanga mu nzu bita iy’Imana ari ho Satani yagize indiri. Kuko abo hanze ntacyo abashakaho bariho nk’uko ashaka. Bene Data mukundanira hanze bakanga amacakubiri bakanegura Satani, ariko baba babeshya kuko iyo muri kumwe bakuvuga neza waba udahari ukavugwa ibindi. Nagize ikibazo cy’umwana wanjye wakundanye n’undi bari batoya, maze uwanjye agakunda gusura mugenzi we, hashize iminsi uwo wundi atari yaza na rimwe kureba iwabo w’inshuti ye.