Naje kubaza uwanjye nti kuki ataza kugusura? Amubajije undi yarasubije ko Dady na Mammy baramubujije ngo ni bibi ati «ngo muri abahutu». Ati «ariko uzaceceke kuko bamenye ko nabikubwiye banyica». Kandi abo babyeyi biyitaga abapasiteri baharanira ngo Ubumwe n’Ubwiyunge, twakoranaga umurimo w’Imana. Ntabeshye nahise numva nsubiye bubisi, nakijijwe n’uko natuye icyo cyaha nkerurira Imana nkayibwiza ukuri kwari mu mutima wanjye, ko nananiwe kuba mu Rwanda no gukorana umurimo wayo n’abatutsi. Ndayibwira nti Mana birananiye. Nti none nyitegekere wowe kandi uko ungenza ndabyemera. Imana yaje kunyivurira ku bw’imbabazi zayo kandi ikunda cyane abanyakuri. N’ubwo iba ikuzi wese, ariko iyo wishinje ikugirira vuba. Uhereye icyo gihe byanteye kwibaza byinshi, sinavuga abo babyeyi mwatangara. Kuko bahagarariye ubumwe n’ubwiyunge ahantu hakomeye. Ingero ni nyinshi ariko niba batabishyiraga mu bana, kuko ni rwo Rwanda rw’ejo. Mbahaye urugero rumwe muri nyinshi mfite.
• Undi nawe yarabitewe n’icyuririzi kitari kinturutseho ariko byavuye ku wundi muhutu. Ndacyari mu nzu bita iy’Imana, undi ati «abahutu» ntimukizwa, kandi n’iyo mwakizwa, (abahutu) ariko ntacyanyemeza ko byabashizemo.
• Undi ati ariko ubona nakwizera gute n’ukuntu muhinduka vuba. Ati «muhoza imihoro hafi n’ibindi…» tuzahurira hanze.
• Undi yareruye ati n’ubwo bimeze gutyo ntabwo nshobora gukunda umuhutu. Ati niba Imana ishobora byose ngaho izabankundishe. Ati ariko niba ari byo bizanjyana mu muriro utazima nzajyeyo.
• Undi ati niba Interahamwe zizajya mu ijuru ubwo njye ni umuriro kuko Imana yaba atari nzima.
• Undi ati ibisimba we! Ibisambo, abicanyi gusa, ibirura mbese ubundi babahaye ahabo baba ko n’ubundi bazatumara?
• Undi yarakaye yarampitanye ngo mbese Kagame mwamurogesheje iki? Kuki atabica ngo abamareho? Abonye ibyo yorora! Muzamwisubirana ayoberwe. Ejo bundi ntimuzatumara dore ko mwababajwe n’uko mutatumaze! Nti erega nta burozi ahubwo hari Imana ishaka ko tubaho. Kuko wowe urashaka ko dupfa. Aramvuma ngo nawe ntabakunda rero n’ukubera politiki, ngo n’uko muri benshi akaba abakeneye mu matora. Nti ntacyo ubwo afite politiki ituma tudapfa na yo ndayemeye, kandi ubwo adukeneye mu matora nawe urabyumva ute? Yaragiye kunkubitira mu nzira.
