• Hari undi w’umudamu wavuye Uganda twarasenganaga ariko atazi ko ndi umuhutu, aho abimenyeye abanza kuntuka ngo kuki ntahise mbimubwira, ageze aho ati «ayi weeeee!… uribeshyera Mariya we!… Ntabwo uri umuhutu we!… rwose bivemo kuko ndagukunda none sinshaka ko uba umuhutu we!»… Avuga amagambo menshi. Ngo «ni nde wakubwiye kwibeshyera? Niba ari n’Imana ntubyemere, kuko ndagukunda weee!. Uwica ni Satani naho ukiza ni Yesu».
• Maze undi antuka ibitutsi byinshi ngo ninsange izindi Nterahamwe muri gereza cyangwa Kongo-Zayire, ngo na Tingitingi. N’ibindi bitutsi bibi byo mu cyongereza, kuko nabimenyereye ndamuhunga. Imana inyemereye nkabona akandi kanya, nzandika ku birebana n’ibitutsi bantutse gusa. Ariko tumenye neza ko abantu bashize.
Ibikomere bivugisha umuntu amagambo rimwe na rimwe adashobora gusubiramo iyo agaruye ubwenge. Uwantukiye abahunze nyuma yarambwiye ngo politiki yari yarenze Yesu. Ngaho nawe nyumvira. U RWANDA NI IGIPIMO. Twakwipimisha twamenya neza ibiro dufite. Ntidupfe gupimisha ijisho twaba twibeshya cyane.
VIRUS Y’UBWOKO «V/HTT» YANDURIRA MU GISEKURU (Uko wisanze). Uwanduye uzamubwirwa :
• N’uko adashaka kuvuga ku moko cyangwa kumva aho abandi babivuga ngo baba ari abapagani b’abanyamacakubiri.
• Iyo ari umukozi wiyita uw’Imana yaranduye umubwirwa no gukoresha 2 Abakorinto 5:17; «abari muri Kristo Yesu baba ari ibyaremwe bishya».
Hadutse n’abagomba ngo gucukumbura ngo bagaragaze ko nta moko abaho mu Rwanda ngo keretse byabindi ngo by’abega, abacyaba, abanyiginya, abasindi, abatsobe, n’ayandi ngo ayo ni yo moko y’Abanyarwanda. Ibyo simbyanze ariko se barahunga iki? Barashaka guhisha iki? Baragaragaza se ko abahutu n’abatutsi bapfuye ubusa? Cyangwa na bo ntababayeho. Barahindura se noneho havugwe ko itsembabwoko ryakorewe nde? Abanyiginya? Abasindi? Ko ryakozwe na bande? Abazigaba n’abatsobe, n’abungura? None se FPR imaze gufata igihugu yagiye yica abaki? Abasindi, abazigaba? None se muri Kongo FPR yicaga nde? Abafurero n’abahunde? Ababembe? Cyangwa yicaga abega n’abasindi n’abagesera, n’abakono, n’abatsobe? Ahangaha ndashaka ko bahansobanurira bihagije kugira ngo tutazayoba, kuko ibi byose n’ibihungisha kwihana, n’ibikingira ikibaba ubwoko Hutu-Tutsi kuko ni ho ikibazo kiri. Kuko uko byaba byaragenze kose : hari igihe ntazi hatangiye kwitwa mu banyarwanda, abahutu kandi barabyemera. N’igihe ntazi hatangiye kwitwa Abanyarwanda abatutsi na bo barabyemera. Uko kubyemera kugeza aho banabikoresha amahano y’amarorerwa y’ibyorezo, ni byo «Muzi» w’ibibazo byose.
