156

Barabyemeye barabyambara na byo birabambara. Bagomba rero kubyiyambura na byo bikabiyambura, nta kindi rwose. Aha rero ni ho Imana nanjye ni ho dufatira, tutitaye ku wabishyizeho ahubwo turita cyane ko byabayeho bikemerwa bikanakoreshwa amahano y’ibyorezo. Buretse rero guhita uhunga ngo uhindure utarakuraho icyo byateye, kuko ndabona neza ko ari byo uhunga. Keretse nunyemerera ko nta jenoside abahutu bakoreye abatutsi yabaye, aha ho biraba biruta ubwo bushakashatsi bwawe. Erega ngo ni n’abakozi b’Imana baba basengera igihugu kandi aho baba bari, baba ari ubwoko bumwe gusa. Abatutsi gusa cyangwa se abahutu. Rimwe dusengana batari bamenya uwo ndiwe barasabye mu masengesho ngo dusengere FPR, ngo tuyeze… Nashatse guseka kandi bari bakomeje, nabuze aho nkwirwa, numvise nasakuza cyangwa nkiruka kugira ngo Imana itansanga aho ikambaza icyo ndi kuhakora. 

Hari udutsiko dusengera igihugu nta muhutu uba urimo, aho abahutu bari nabo baba bahanura ko ibikomeye bije. Cyane cyane muri ADEPR. Ubwo ngo Leta ya Kagame n’abatutsi be igiye kuvaho, kuko akenshi ni byo baba bifuza. Urwo ni u Rwanda. 

Umupagani umubwirwa no guhora avuga ko twese turi Abanyarwanda, kandi umusobanuje nta cyo yagusubiza uretse kuba yanajya kukurega ko ufite ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ko ufite amacakubiri. Aberura baranduye ni bake kubera ubwiyunge (2 Abakorinto 5:17), ni ko gakingirizo bambara kugira ngo batihana kandi ijambo rivuga neza abari «muri» kandi bo baba bari «kuri». Iyo bari muri Kristo koko baba ari ibyaremwe bishya, ariko kuko abo baba bari kuri Kristo baba bakiri ibyaremwe bishaje, indyarya abagome, abirasi, abagambanyi n’ibindi. 

Abo bari KURI KRISTO YESU baba ari ibyaremwe bishaje « ibya kera biba bikiriho dore byose biba bikiri bibisi rwose ». Iyo mvugo yarambiranye ikunda kuvuga abahinduye ubwoko ubwo ngo ni abatutsi ngo bavuye hanze ngo bize Ntare School, (kuko Kagame yigeze kuhiga), ngo se wabo yari mu gisirikare cya NRA n’ibindi byinshi ngo na nyirasenge ni we watekeraga abasirikare mu rugano, ubu narumiwe. Kandi abo nkaba mbazi za Kacyiru na Remera. Imana ibabarire abiyita Abanyarwanda gusa. 

Nzi abapasitori batatu ubu bahinduye rwose ngo ni abatutsi kandi mbere bari abahutu b’umwimerere. Ni aba mbere mu gukoresha 2 Abakorinto 5:17. Baranyanga cyane kuko mbazi ariko ntacyo bankoraho. Abo ni bake cyane sinakubwira mu bakristo. None se wambwira ute umuntu mwiganye, mukicarana ku ntebe, mwaturanye n’iwabo, ngo yavuye Nyakivala? Cyangwa ngo Aunty we ni ho yabaga. Ngo tantine we yabaga i Kinshasa kandi nta mwene wabo wabaga hanze. Mbega ibyuririzi! Hari uwitatse mpari yibagiwe,