158

KUTIHANA NI UMUVUMO NO KUTABABARIRA NI UMUVUMO 

Iyo Imana ivuga ngo abahutu bihane mbere na mbere ntabwo ari ukubanga cyangwa kubakoza isoni ahubwo ni ukubagirira neza, kubarinda imivumo igendana no kutihana cyane cyane icyaha cy’itsembabwoko. Ni ukubakiza kamere muntu; cyane cyane kamere Hutu-Tutsi yo ntishaka ko unavuga ku cyaha, twishakira ko Imana ibiduheramo umugisha. Aho rero ho kwihana Satani arahazi azi ko iyo utihannye uvumwa, ukazarimbuka. Biramunezereza iyo anangira imitima y’abahutu ngo batihana kuko formule yo kwihana arayizi n’iyo kutihana arayizi; kwihana kamere irabyanga kuko ari umuti kuri nyirawo, ku muryango, ku Itorero no ku gihugu. 

Kutihana ni umuvumo kuri nyirabyo, ku muryango, ku Itorero no ku gihugu. Byumvikane neza rero, ugiriwe ubuntu Imana ikagusaba kwihana wagira vuba kuko nyuma umera neza. Satani ashuka abantu yemeza abagomba kwihana ko na bo ari abagabo, ko bahemukiwe cyane ndetse, ko na bo biciwe kandi biba ari byo, ariko «Impyisi ikurira umwana maze ikakurusha kurakara». Maze ikaguha imvugo, ingendo, kwihagararaho n’ibindi byose bijyana n’ubwibone, ukumva uramutse wihannye waba ubaye imbwa, ndetse ukanabyita n’agasuzuguro. Basi tayari yakurangije arakwishe kandi uzapfa kabili, wicishe n’abandi benshi. Byaragaragaye ko abagiye bihana cyane cyane icyaha cy’itsembabwoko Imana yagiye ibabohorana n’imiryango yabo. 

Noneho babandi bihagararaho bagahora bahahamutse batinya, bahunga, bicyeka ubusa, bahora babaririza amakuru y’aho intambara igeze, atari ikindi kibibatera, ari izima gusa, bakisuzugura n’ibindi bigendana n’umuvumo wo kutihana no kutababarira. 

No kutababarira na byo ni umuvumo, kuko iyo utababariye ubabara cyane kurusha uwaguhemukiye kuko intimba, agahinda n’umujinya, imigambi yo kwihorera n’ibindi bitekerezo bibi ni byo biguhoramo. Niyo mpamvu Imana idusaba ndetse ni n’itegeko ngo tubabarire kuko ngo nitutababarira nayo ntizatubabarira, sinzi niba tujya tubisoma. 

«25Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [ 26Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’» (Mariko 11:25-26). 

Iyo utababariye wumva uri umugabo cyane, ufite uburenganzira bwo kubaho cyane cyane ibyo mu Rwanda by’itsembabwoko rero byo, abacitse ku icumu ni “ba cira aha nikubite” mu buryo bugaragara ariko mu by’ukuri si ko bimeze, bagirirwa impuhwe n’isi yose kandi ni byo, maze bikabarehereza kutababarira kugira ngo bihamire muri ibyo by’agahinda n’imibabaro batewe no kwicirwa ababo.