16

Ndibuka abo bose bagiye bazira uko bavutse gusa, kubera inyungu za bamwe. Yesu Kristo Umwana w’Imana niwe wenyine ufite umuti wabomora akanabakiza ibyo bikomere ku bw’Umwuka we Wera. Mumwizere mumwakire mu mitima yanyu, abahe amahoro, n’ubugingo buhoraho, anabahindure ibyaremwe bishya. 

Abo bose bafite ibikomere byatewe n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi, n’abahutu bafite ibikomere by’ingaruka zo guhorwa, natwe twakize ariko dufite inkovu nyinshi, dusabwa kurinda kongera gukomereka : Twese twese, Imana itugirire ubuntu bugeretse ku bundi. 

M. E. Murebwayire