nanjye mu byukuri mbabarira kuko nakugiriye gutya bigaragara ko kubera guca bugufi kwa mwene se bimutera nawe kubona ari umunyabyaha.
Izo mbabazi ziba zuzuye cyane kuruta kwitana bamwana ngo ni we wabiteye cyangwa ngo twese twihane. Nibaza buri gihe uwavuza ifirimbi baramutse bihaniye icyarimwe. Nawe bitekerezeho. Iyo abantu bafite ibyo bapfa ari uwabanje ari uwakurikiyeho, uwo byababaje, bose baba barimo kujya i Gehinomu kuko baba bafatanye nk’urureri rufatanya umwana na nyina munda. Rero ni ngombwa ko urwo rureri rucika kugira ngo mubohoke mwembi. Icyiza cyabyo ni uko uruciye wese rucika, ariko akaba abohotse wenyine, ni byiza ko mwembi murucira icyarimwe mukabohokana mwembi. Nta wababarira atihannye.
Niba udafite kubabarira irorerere no kwihana ntushobora kuko byose ari magirirane kimwe ntikibaho ikindi kitariho. Kimwe n’umukenyero ikindi ni umwitero. Ziriya mbabazi Yesu avuga muri Mariko 11:25-26 zibohora nyiri uguhemukirwa, ariko nyiri uguhemuka agahanwa kabiri.
Twitonde dusabe Imana guca bugufi rero twihane tunababarire ni byo ishaka. Bitabaye ibyo Imana yajya ipfa kuduha imbabazi tutihannye, kandi ntibishoboka ntibizanashoboka. Twitonde cyane. Nta muntu n’umwe Imana iha imbabazi atazisabye. Ifite nyinshi zayirenze, ariko zirakorerwa ntuzibeshye, zibonwa n’uwizinutswe.
NTA GIHANGANGE MU KWIHANA NO KUBABARIRA KIBAHO
Ni nde bikomereye cyane muri iki gihe? Ari uwishe cyangwa uwiciwe mu mpande zombi.
Ngaho mbwira : ubu buri wese agiye gukurura yishyira. Ngaho ishyire turebe! Bamwe bati bikomereye abacitse ku icumu kuko ni uguhahamuka kabiri, kongera kubona uwagutemaga cya gihe aje ari muzima. Asabwa discipline gusa no gukora TIG, ariho arya akaryama, ariho? Abandi bati have have abakomerewe ni abitwa [alias] Interahamwe, «mwana kosi» bagiye guhura n’abo biciye mbega isoni mbega ikimwaro! Ati «ni uguhahamuka kabiri, bahahamuwe n’amaraso bamennye, none bagiye no kubona abo biciye. «Torture morale». Abandi bati Imana izi ubwenge byose ni mahwi. Bati ba «mwana kosi» bazitonda, abacitse ku icumu babababarire, bati ariko n’abacitse ku icumu bafite ubwoba ko na none baje kubatema. Bakongera bagahahamuka.
Imana yemeye ko tunyura muri ibi bigeragezo yo ifite icyo ishaka kugeraho, irategura abakozi bayo mu bihe bije kandi iranategura igihugu cy’u Rwanda rushya by’umwihariko, u Rwanda rw’ejo, abashumba b’ejo, abavugabutumwa b’ejo, abingizi b’ejo, ibakuye mu
