161

mpande zombi zahahamutse. Byose bizafataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. (Abaroma 8:28). Akazi k’Imana ni ugukura ibyiza mu bibi, guhera muri Edeni. 

Muraba mureba aho ibiganisha. Abishe abantu ku mpande zombi se uragira ngo nabageramo neza bazongera? Abazasigara bagomba kwihebera Imana burundu. Ko azahita abahindura bashya, abananiwe kubabarira babishaka se ugira ngo uri buze kubamenya! Ari bubahindure. Igihugu cy’u Rwanda koko ni igipimo. Buri wese yarahunze; igice kimwe kishe abandi, ikindi gice kirihorera. Ibikomere birajojoba, ibyuririzi biranuka. Ni nde bikomereye kurusha undi; uwishe cyangwa uwiciwe ku mpande zombi? Hariho abavuga ngo icyo gipinga mbese ngo kirabaza ibyo na cyo kizi. Ngo kiyobewe se ko abakomerewe cyane ari abiciwe? 

Aha ndavuga kuri jenoside, kuko tugiye mu kwicirwa twese nk’abitsamuye, buri wese yazana dosiye ye. Reka rero igipinga kigusubize : uwiciwe ararwana no kubabarira ariko afite muri we uburenganzira busesuye, buri wese amufitiye impuhwe, yararenganijwe n’ibindi, bamumariye abantu, yacitse ku icumu, n’ibindi… Uwishe afite ubwoba, ikimwaro, isoni, urwikekwe, kubura epfo na ruguru, kuvugwa nabi na buri wese, kubaho yikandagira mbese kutisanzura n’ibindi; yarihannye, yasabye imbabazi ariko baracyamureba batyo. Bitekereze neza. Kugira ngo abantu bazakwemere nk’uko Imana ikwemera biragorana cyane kuri abo bakoze ibyaha by’itsembabwoko, n’ibyaha bisanzwe basigara baguha iminsi, amezi, imyaka wamaramaza bakaguhimbira, ubwo barwana n’uko utihannye kandi ukanababarirwa nkantswe jenocide. 

Namwe mubyibaze munsubize. Ni nde bigoye ari uwishe muri jenoside cyangwa uwiciwe? Ese wasubije neza ko ntacyo uba, ese wowe uri mu ruhe ruhande? Uri mu biciwe muri jenoside, wacitse ku icumu, cyangwa uri umuhutu w’Interahamwe? Ugiye kwijijisha ngo ntiwumvise, kuko wuzuye Umwuka cyane? Ndabaza ngo uri he? Uherereye he? Njyewe ndi mu ruhande rw’abakoze jenoside ariko ndakumenyesha ko ari uruhande rubi cyane. 

Uruhande rw’urwikekwe ruhoraho, n’ubwo bitagaragara inyuma ariko imbere biba ari ibindi. Imana yonyine ni yo yagira icyo ikora ikadutabara, impamvu ni uko buri wese yigira mwiza noneho ukibaza niba nta mubi muri bo ubaho. Cyangwa wabayeho. Ubu nandika ibi navuye gusura «mwana kosi» alias Interahamwe, waraye avuye mu ngando yagize Imana asanga umugore we yarabyaye umwana umwe kandi amubyarana n’Inyenzi. Ariko inzu iracyahari n’umugore aracyari ku kazi. Ati «ma sœur», (donc yaranakijijwe) «j’ai vraiment très peur na n’ubu je n’en reviens pas». «Ces gens là sont très compliqués, c’est un piège, kuko il faudra longtemps pour digérer tout ça, sincèrement ça nous dépasse». Sinamubajije byinshi kuko ndabamenyereye,  iyo batangiye kurondogora, ibiba bigiye