gukurikiraho ndabizi. Ati warabitubwiraga tugifunze tugasigara tuvuga ko baguhaye agafaranga, none ils sont terribles, que Dieu nous pardonne encore.
Bataye umutwe rero; kujya hanze ni ukubasindagiza, kubatembereza, kugira ngo azakwizere, Mana yanjye keretse nkanjye wamazeho kandi bazi kubipima. Bavanye muri gereza ubwenge bwinshi. Icyo umuntu atari azi yakigiyeyo. Ariko umutima uratera cyane, baziko ari ya mayeri 1000 y’Inyenzi, ko zizabica nyuma zigasibanganya ibimenyetso.
Uwiciwe nawe twahuye yarakaye ati bene wanyu baje ubakujeyo da! Mbese ngo ubu ni njye wabibwiye Perezida ngo afungure Interahamwe. Ariko icyo ntahakanye ni uko nabimubwiye. Nuko atangira kuntuka kandi ni umurokore ra! Avuga amagambo menshi y’ibyuririzi biratinda, ati ariko sinzi icyo mwamuhaye (Prezida Kagame) ati n’iyo mutorotse, mumututse, mumuhemukiye ntareka kubakunda sinzi icyo mwamuhaye. Ati harya uracyemeza ko ziriya zene wanyu zizajya mu ijuru? Nti vuba vuba bazajyayo ari na benshi, kuko babonye igihe cyo kwitunganya. Yongera kuntuka cyane, ijuru riramutse ari irye nta «mwana kosi» n’umwe wajyayo, nanjye ntabwo yazanyemerera kuko ngo ndabarengera cyane. Ngo mpora mbaririra ngo bihane bazabeho ubuziraherezo.
Ni nde ufite ubwoba? Undi ati «ni bombi». Abiciwe bati biraje byongere… abishe bati turatinya ko bakwihorera. Nonese Itorero rya Yesu ryo riti iki? Imana izi imitima yose uko imeze, ni yo mpamvu yo ntabwo yirengagiza ibyabereye mu Rwanda. Ni yo mpamvu yiteguye gukiza buri wese uyizeye akayemera nk’umukiza. Abazi ko bihagije kandi nta kigenda nabo, sinzi aho bari bugarukire kuko nitutinjira muri Yesu neza karatubaho. Uko ni ukuri kuzuye buri wese arakurura yishyira ariko reka dufate Yesu uko ari, byose abirangize.
Ni nde ukomerewe. Uwishe? Cyangwa uwiciwe? Subiza ariko wabaye iki? Urakomeza ubitekerezeho? Igihe wahereye ubyibazaho? Nturabona igisubizo? Nta gihangange mu kwihana no kubabarira kibaho. Twese turareshya, tunganya agaciro imbere yabyo byombi.
ICYUNAMO KIGAMBURUZA ABAKRISTO. NI IGIPIMO
Mu cyunamo impanda ivuze ntawagenda ndakurahiye! Sinzi niba Imana yadukundira igapima kuko icyunamo ubwacyo ni igipimo kitoroshye ku mpande zombi. Ibyo nabiboneye mu ngando imwe dushyizeho film ya Génocide, usanga abakoze génocide bataye umutwe, bagira ubwoba bavuga amagambo ngo ntabwo twari tuzi ko ari kuriya twabigenje.
None se wambwira ngo ubu ntibafite ibibazo birenze iby’abo biciye abantu? Byonyine umutima ugucira urubanza buri gihe wawukira?
