Keretse wemeye Yesu neza kuko n’abarokore nyir’izina mu cyunamo bose baragwa cyane cyane kuva icyunamo cyo mu kwezi kwa kane 2003 kuko itangazo ryavuzwe le 1/1/2003 ryaje rihuhura.
Nibura bumvaga ko bafunzwe wenda bazanapfira muri gereza, none ntibabyumva. Barafunguwe! Mana yanjye kiriya cyunamo sinzakibagirwa. Nahuye n’uwacitse ku icumu mvuye mu ngando zari i Mudende na Nkumba, icyunamo kikiri kibisi ndamutanguranwa nti «Yesu ashimwe»! Ntiyansubiza ahubwo ahita ambaza ngo mvuye hehe? Nti mvuye Nkumba mu ngando. Andebana iseseme, avuga ngo harya wiyemeje kubageza mu ijuru? Arantuka, ageze aho ati «urarwana no kubeshaho abahutu bose ariko ntabyo uzabona. N’iryo juru bazajyamo ye! Ahubwo ni bo bazakwiyicira. Ntabwo ubazi».
Kubera ko yari arakaye ndaceceka byari byakomeye, kandi mu cyunamo umuhutu agize icyo avuga, aba apfobeje jenoside, Mana yanjye yatabarwa n’abamarayika b’Imana. Duhuye nyuma y’icyunamo ati Pasito, ati burya mu cyunamo ndahahamuka, nti se impanda nivuga mu cyunamo uzasigara ino? Ati ndeka Imana imbabarire, ati kandi sinjye jyenyine ati icyakubwira. Avuga abo bari kumwe ukuntu ukurikije ibyo bavugaga ntawari kujya mu ijuru kandi na Révérend nawe aba ahari ashyiramo umunyu.
Nyamuneka icyunamo ntikizadukoreho, ubwo kandi abandi nabo baba bafite ubwoba imitima yenda kubaca mu kanwa batinya ngo babica bakihorera, dore ko buri wese aba yigira ibyo ashaka buri wese aba ari nta gitsure. Igice kimwe ni agahinda, umujinya, uburakari. Ikindi gice ni ubwoba kandi nabo barabuze ababo, ariko ibyabo ntibyumvikana kubera jenoside. Kandi biriya byose nta na kimwe cyatuma uzamuka, byose biganisha i Gehinomu. Mbwira nawe, natwe twarapfushije (abahutu), ariko usanga nta burenganzira dufite ku cyunamo kuko ngo nta muhutu wapfuye, ngo nta muhutu upfa, ibyo nabyibwiriwe n’abatutsi rwose, twebwe ngo turica gusa, ariko ntidupfe, naho ngo bo abatutsi baricwa gusa, buri gihe ngo barasagarirwa, bo ngo ni abantu beza, ni imfura zigororotse.
Ni insobe! Uretse ko Imana ari Imana nyine itajya ibura uko ibigenza kandi ikaba idashobora kuvuza impanda ngo ibure n’umwe mu Rwanda, ariko ukurikije uko biba bimeze ubwo ndavuga aho bita mu nzu y’Imana, biba ari ibindi. Babandi bose bikarakaza ko bababariye cyangwa ngo bihannye, barabihindura iyo bakubitanye na kiriya cyuririzi ntangarugero. Imana idufashe itubohore burundu.
Ntukabeshye! Warikarakambije ngo wahuye n’imbaraga z’Imana ngo rwose ubabariye abahutu. Ntibyoroshye, ipimishe vuba urebe urasanga ukiri “positif”. Ibuka uko wabaye n’amagambo wavuze igihe cy’icyunamo, utabeshye Yesu iyo aza wari kugenda? Na n’ubu ni ko ukimeze kubera ko ni nko kugusonga kuko dore na bo barabarekuye. Gira imbabazi nyakubaho, gira imbabazi Mukristo-Murokore rwose uri
