nimutanyicaza iruhande rwe njye mbivuyemo. Mbese ubwo iyo Perezida yari kuzana n’umudamu we yari kwicara inyuma. Undi nawe ati ni njye uravuga dusoza; bati reka reka. (Kandi aba avuga ubusa). Ati niba ntazavuga mbivuyemo. Ibiterane bibyara amahane. Kenshi bibyara intonganya, gucyurirana maze ugasanga abantu barakaye. Icyo gihe ntakuyoborwa n’Umwuka bose baba bashaka kuvuga, ku buryo hakunze kuvugwa ijambo ridafite aho rihuriye n’ibyo Imana ishaka. Ariko kugira ngo badasakuza kandi kubera icyubahiro cyabo.
Ku birebana n’igihugu byo ni agahoma-munwa. Bapfa télévision cyane (kugaragara), kandi Imana ni Yo yonyine ikwiriye icyubahiro, gupfukamirwa, kuririmbirwa. Ibindi ni ugukunda gushimwa.
Umwe yigeze kumbwira ngo rero uyu munsi ntuvuga ngo byahindutse kuko mbizi, ndicecekera nti ndabizi. Arongera bimwanga mu nda ati bavuze ngo ntuvuga ngo ukomeretsa abantu. Nti nyamara Imana nishaka ko mvuga ndavuga. Arongera ati bongeye kuvuga… Ndamuhunga. Ariko icyo gihe Imana yashatse ko mvuga ndavuga, mvuga n’iminota myinshi. Icyubahiro ni cyo cyicisha abantu kurusha inda n’ubutunzi. Ni ho hava za «anga agasuzuguro», ni ho hava kwemera gupfa aho guca bugufi. Benshi bakenyutse hejuru ya dayimoni yo kwishyira hejuru; Imana ikabakura ku isi batararangiza byinshi, kuko icyubahiro cyangiza ibiriho n’ibitariho, ni kirimbuzi. Kubera ko icyubahiro ari cyo shema ry’Imana, uwiyita Umunyarwanda «Hutu-Tutsi» nawe akaba ashakako Imana ari yo igomba kumuha icyubahiro, ahari yibwira ko yaremye Imana mu ishusho ye. Yemera ari uko yanegekaye, akaba yibutse ibitereko yasheshe.
BAKRISTO B’ABAROKORE, TWIRINDE UMWUKA WA YONA
Mu bihe by’amashyaka byanyibukije ibihe byahise mbere ya 1994. Erega twari abarokore maye! Maze tugasenga ye! Icyo gihe hari Radio ebyiri : iya mbere yari RTLM, iya kabiri yari MUHABURA; maze tukajya gusengera igihugu ku wa gatanu, buri wese yumvaga Radio akeneye kumva tugahura saa yine z’ijoro. Maze umwe umwe akaba agomba gusengera igihugu. Ariko u Rwanda rwararushye koko! Umuhutu agashyira hejuru ati Mana ubirebe neza, urebe akarengane no gusagarirwa, dore igihugu cyacu ari nacyo cyawe cyaratewe ariko reba uko udutabara Mana udukize… Umututsi ati Mana uzi igihe twahereye turuha none urengere abantu bawe ubongere ingufu, Mana ndakwereka intambara, fasha impunzi zose Mana! Icyo gihe uwonguwo yabaga yabaye icyitso. Amasengesho yarangira tugatongana buri wese akurura yishyira. Kandi turakaye cyane.
Mumbabarire rwose ntitwongere gusenga dutyo Imana irashaka abayisenga biyinginga batabogamye. Nyamuneka muramenye ntihagire usengera ishyaka, cyangwa Radio, cyangwa ubwoko. Abinginzi muramenye mudasamwa n’imyuka y’ubufana nka mbere
