167

n’ubwo yo ijya ihahamuka kubera Jenocide. Icyo nyikundira kuruta ibindi irabanza igateguza iti nimugire gutya, nanjye nzagira gutya, nimwanga bizagenda gutya, iti «Mwihane uburyarya, mwihane itsembabwoko, mwihane iby’abapfakazi n’imfubyi mwariye mubigarure. Mwihane ubugambanyi, mwihane ubwicanyi buhishe n’ubugaragara, mwihane nkize igihugu mwabiyita Abanyarwanda «Hutu-Tutsi mwe!» Mwihane! Abandi bati oya ahubwo turahimbaza, tunaramye, maze twumve ijambo (ariko turihe akanya gato kuko korali ari nyinshi), kandi tugomba no kwaka ibya cumi n’amaturo byinshi. Noneho umwe asengere gacaca undi asengere amatora n’Itegeko Nshinga. Undi asengere Inzibacyuho, undi asengere amatora ya Perezida na mandats ze zose uko zingana ubuziraherezo, undi asengere Ibiyaga Bigari, maze turirimbe «aheza mu ijuru»». 

Ubwo se ibyo Imana yabyemera? Dawidi yarahimbaje imyenda iragwa none mujye muhimbaza cyane muririmbe. Kandi na Nowa yabaje inkuge. Uwiteka ati nyabuneka nimukore neza, mukore nk’ibyo musoma muri Yona 3 maze nkize igihugu. Bati oya ahubwo Dawidi yarabyinnye; Imana iti 2 Ingoma 7:14, bati oya ahubwo nta mukene mu nzu y’Imana twese turi abakire kubera ubutumwa bwa prospérité. None se ubwo mwazahurira he n’Uwiteka? Aho ntimuzabonana nawe? Ibyo ababwiye sibyo mukora? None ngo ngw’iki? 

Mbere ya 1990 hari intumwa nyinshi z’Imana, zimwe barazifunze izindi barazishe. Nanjye hari uwo nabwiye nabi mfite uburakari bw’ishyaka rya Yesu. Nyuma ya 1991, 1992, 1993, bakomeje kuvuga. Maze 1994 yegereje si ukuvuga barakotsora kandi bose bitwaga abasazi. Na n’ubu abo basazi baracyahari baratabaza. Imvugo ni yayindi ngo «mwihane, mubabarire mbakirize igihugu», bati oya ntabwo Imana yakongera kwemera ko dusubira mu bibi twarababaye bihagije. Ubwo ngo baratsinze. Ngo nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda? Ni nde wababeshye ko nitutihana nk’ igihugu atazameneka ndetse menshi. Nyamara nk’umuntu ukunda igihugu reka mbabwire : nimuze twihane tunababarire. Imana idukize, kuko guhimbaza no kuramya na Prosperité no kubwiriza ibya 1/10 n’amaturo, no kubwira FPR ko ikora neza, biza nyuma yo kwihana no kubabarira byo musingi w’imigisha yose. Mbifurije guca bugufi tukemera kwihana no kubabarira Imana ikadukiza cyangwa tukanga ikatwihorera tukaba uko twabaye ntimuzagire ngo sinababwiye. Ariko wa mugani wa Yosuwa «njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka». 

YESU YAVUTSE ARI UMUYUDA, ABAMBWE YIREHEREZAHO «AMAHANGA YOSE». 

«35Pilato aramusubiza ati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab’ubwoko bwanyu n’abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”» (Yohana 18:35)