169

w’Imana ni UBUYOBE bubi ndetse bukabije. Nanjye nizera Yesu nkabyarwa n’Imana, nkavuka ubwa kabiri. 

Ababikora babivuga banabyemeza ko Mariya ari nyina w’Imana, bamenye ko ukuri ari uko Imana itigeze ibyarwa, habyawe Yesu wavukiye i Betelehemu mu kirugu cy’inka, nyina akaba ari Mariya. Uwo Yesu rero waje mu isi kuducungura, igihe yari muri iyo misiyo ni bwo yabwirizaga Abayuda bene wabo, baje no kumuhemba kumubamba. Na bo ni kimwe n’abiyita Abanyarwanda «Hutu-Tutsi»; ubavura amaso bakayagukanurira cyangwa bakayanogoramo. Ariko uziko musetsa. Ko mu ntumwa za Yesu nta munyamahanga wari urimo bose bari Abayahudi, b’Abaheburayo. Abanyamahanga n’abandi b’imvange binjiye nyuma aho asubiriye mu ijuru yaratsinze urupfu n’ikuzimu, amaze kuzuka. Uretse ko na none mu mateka yo gucungurwa kw’umwana w’umuntu, Yesu akomoka mu moko atandukanye. Afite igisekuru kivangavanzemo abanyamahanga benshi, ibyo byose byategurizaga kwemerera buri wese kwinjira. Byategurizaga iki gihe cyacu kugira ngo agakiza natwe kazatugereho. Ngabo ba malaya Rahabu w’umunyekanani, Rusi w’umumowabu, Batisheba wahoze ari umugore wa Uriya w’Umuheti waje kubyara Umwami Salomo Yesu akomokaho, none wowe urapfa kuvuga amoko gusa ukinakina. 

Uwabambwe ku musaraba yo gahoraho, akanahora ku ngoma ko ari we wadukijije, none urambwira ngo umuhutu utarabambwa yapfa kureka ingengabitekerezo n’amacakubiri? Gute se? Kandi nyine ari uko ameze. Akozwe na yo. Umututsi utarabambwa yapfa kureka ingengabitekerezo n’amacakubiri? Kubambwa birababaza ni yo mpamvu abantu babitinya. Buri wese yipimishe arebe niba yarabambwe nk’uko Pawulo avuga. Kandi arebe neza niba akiri ku musaraba. 

Yesu ni uwo mu muryango wa Yuda nk’uko nanjye nakubwira aho nakomokaga… kwa Bukayire wa Ntibaziganya, wa… nta cyaha naba nkoze. Uretse ko mu buryo bwo mu Mwuka nitandukanije n’ibikorwa byawo. Ariko ntabwo Yesu yari kwitwaza Ubuyuda ngo ahohotere Abanyamahanga. Ariko reba amaze kubambwa byarangiye umwenda wakingirizaga ahera h’urusengero umaze gutabukamo kabiri. Maze abahutu n’abatutsi n’abatwa duhurira yo. «Twabanje kuba Abanyarwanda ariko». 

Twanze dukunze tugomba kubambwa kandi birababaza. Niba utari wabambirwa amoko uracyarwaye rorera gusengera igihugu n’ibihugu. Niba wigira nk’uwabambwe nturi butinde kugaragara kuko uzibagirwa uvangemo n’ibya kera. Bigasa nko kurambikwa ku musaraba nta misumari watewe kuko uhita uvaho, iyo nta kamba ry’amahwa ku mutwe, uhita uburana uwunyeganyeza, ugahita uva ku musaraba bitakuruhije. Iyo nta misumari, nta kamba ry’amahwa mu mutwe, nta musumari mu birenge byombi, nta misumari mu