Reka dukomeze aho twari tugeze…
Abayuda basa n’abiyita Abanyarwanda «Hutu-Tutsi». Ntumbwire kandi ngo barasa kubera amajyambere, kuko uraba uhushije igisubizo. Abayuda basa n’abiyita Abanyarwanda «Hutu-Tutsi», kuko bombi BARAHAMAGAWE!
• Kutagonda ijosi
• Ibigirwamana byinshi
• Kwibagirwa vuba
• Gupfa cyane (kubera ibyaha kandi bariho umuhamagaro)
• Itsembabwoko
• Amahane
• Ubwibone
• Kwitotomba
• Ubusambanyi bukabije
• Kwangwa n’andi mahanga
• Intambara zihoraho
• Guhunga
• Guhanga
• Ubwenge bwinshi
• Ubucakura n’amayeri n’ibindi… byinshi by’imiruho.
Nyuma yo kuzuka nta Muyuda nta Mugiriki. Ariko yabwiye umupfakazi ati «Natumwe ku ntama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli». Yabivuze mbere yo gupfa no kuzuka. Niba utari wabambwa ngo upfe uzuke, ba uretse kwica ibintu. Wikora nk’iby’uwabambwe kandi ukidegembya, ukiri muzima, dore ni cyo kitwishe. Twese tuvuga ko twageze ku musaraba ndetse ko twabambanwe na Kristo. Tubyigisha n’abandi tubwiriza. Tukavuga nka Pawulo, Petero n’abandi nk’abo. Ipime nawe urebe kandi ntiwibere. Hari imisumari wari waterwa? Bari bagutera se icumu ryo mu rubavu? Kugira ngo umubyimba wawe utazongera kwinyagambura? Bamaze kukujomba bagutamiriza rya kamba ry’amahwa mu mutwe kugira ngo ubwonko bwawe buhindure ibitekerezo? Imisumari irateye neza mu biganza byombi ifashe ku biti? Ibirenge barabigerekeranije babiteramo umusimari umwe niba ari uwa cm 50? Ese ubundi waba warambaye ubusa abantu bose bakakureba ubwambure? Cyangwa utinya guseba? Byaba byarabereye iwanyu aho bakuzi bose? Kugira ngo usebe cyane maze Imana irebe uko ubyihanganira? Waramwaye uramaramara, maze ubisohokamo utsinze? Ntabwo Imana yanga ko tugira igisekuru n’ubwoko dukomokamo, ariko iyo twabambanywe na Kristo tubyambura agaciro n’urwitwazo, ni ho twitwa abana b’Imana nyabo, ibyaremwe bishya, ibindi nta gaciro biba bigifite. Utabambwe ntushobora gukunda abandi, umusaraba usobanura imbabazi kuko ni na ho ya magambo Yesu yayavugiye ngo «Data ubababarire kuko batazi ibyo bakora».
