Sitefano yuzuye Umwuka Wera, ararama areba mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, aravuga ati «Dore mbonye ijuru rikingutse n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana». Barasakuza cyane biziba amatwi bamugwirira icyarimwe, baramukurubana, bamuvana mu murwa, bamwicisha amabuye.
55Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, 56aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”
57Barasakuza cyane biziba amatwi, bamugwirira icyarimwe, 58baramukurubana bamuvana mu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by’umusore witwaga Sawuli. 59Bakimutera amabuye, arambaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.” 60Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira. (Ibyakozwe n’Intumwa 7:55-60).
Aho honyine iyo uhageze ni bwo ushobora kubabarira abanzi bawe, kuko mbere ntushobora guhishurirwa ko batazi ibyo bakora. Uba ubashinja ko bakora ibyo bazi. Bakwanga bakaba baguhima, bakubeshyera n’ibindi. Ntushobora kubabarira utarabambwe, ntushobora kwihana utarabambwe. Ntabwo bishoboka. Ntushobora kwihana cyangwa kubabarira utaranoga. Ni yo mpamvu benshi bahitamo kunogoka aho kugira ngo bakore ibi byombi.
Iyo buri gihugu Imana iza kuvuga ko kizajya gicungurwa n’abene gihugu twari kuba tugowe. Urugero : Uwiyita Umunyarwanda agacungura abiyita Abanyarwanda. Cyangwa abiyita Abanyarwanda bavuye Uganda akaba ariho hava umucunguzi. Cyangwa akava nko mu bahutu. Cyangwa mu bacitse ku icumu. Byari kuzasiga inkuru mbi na none. Ntawari kubakira. Byari kugera aho tukabaza niba uwo mucunguzi ari umuhutu w’umunyenduga cyangwa w’umukiga. Hanyuma Umuhutu cyangwa umututsi muri rusange. Noneho buri bwoko bugapfira ubwoko bwabo.
Ariko bari no kubaza niba uwo ari umututsi w’umwega cyangwa w’umunyiginya. Maze ubwoko bw’uwacunguye akaba ari bwo butangira konka bukajya ku ibere, «igihe gito», bwiyemera, bwica ibintu gusa. None kwa Yesu twese turareshya imbere ya Yesu? Ntarobanura ku butoni, Imana ishimwe. Ndamukunda cyane uriya mugabo. Buri hantu Yesu yanyuze umukristo wuzuye agomba kuhanyura hose, ariko benshi barahakwepa. Bakunda gukoreshwa ibitangaza batatanze igiciro, bataciye bugufi ngo biyegurire Imana. Bakunda kuzuka bakicara iburyo bw’Imana Data, ariko batapfuye. Bakunda kuvugwa neza bo bavuga abandi nabi. Kandi birengagije ibyavuzwe kuri Databuja ngo ni ikirura, arigereranya ni umusazi, ari na byo yazize ngo yarigereranije ngo yiyise Umwana w’Imana ngo kandi yakoze n’imirimo myiza ku isabato.
