173

Muri iki gihe ngo hari abagenewe guhanura ngo byemerwe. Nyamara umuhanuzi yemerwa ibyo yahanuye byaragaragaye. Yeremiya yarakubiswe. Mikaya aramwunganira mu mibabaro. Yesu ati Ayi weee! Yerusalemu we! Ati nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Iyo bava mu magambo bagahita bihana, bakareka kureba ibigaragara byakozwe n’intoke zabo, Imana yari kubikuraho ariko kubera ko bameze nk’abiyita Abanyarwanda Hutu-Tutsi bashakaga ko ibibi byose bibasohoraho ngo babirebe neza. Bashaka ngo ko babireba neza. N’ubwo twabonye intambara n’ibirenze intambara, abiyita Abanyarwanda Hutu-Tutsi ntitwumva. Twumva dupfuye. 

Nitutihana ngo tubabarire kandi Imana ishaka kudushyira ku murongo se murabona yabyihorera n’ibirego bya Satani byuzuye ibitebo. Hari ubuhanuzi buba buvuga ngo ibyo ntibizabura kubaho. Imana iba yasinye ifite icyo ishaka. Hari na mugire gutya, kuko nimutabigira bizagenda gutya, kandi byose bigafataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Dusenge ubushake bw’Imana bube ku Rwanda. 

IMPUZAMADINI : UMUZIRO WO KUVANGA AGAKIZA N’IDINI 

Mvuge iki ndeke iki? Ibi ni ibiki? Ba Pawulo bananiranwe n’Abafarisayo (idini). Abo ni bo bishe Yesu ni bo batoteje Itorero rya mbere, ni bo bishe abarokore, ni bo babagaburiye inyamanswa, ni bo weee! Ni bo bamennye amaraso y’abera. Uwo mwuka ntaho wagiye. Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye? (Amosi 3:3). Wansobanurira ute aho Kristo na Beliyali bahurira? Ni biganiro ki bafitanye? Namwe muzabona ishyano! Wambwira iki gusengana n’uwo mudahuje, mutegereje ko ngo Imana isubiza. Yesu yaje se abafarisayo badahari? Ntibashwanye bikayoba kuko batari mu mwuka umwe? Harya ngo ni ugushaka guhuza n’abandi bose? Wahuje n’abo mwizera kimwe se waba iki? Uzasengana n’abo mudahuje Imana isubize? Ni umuswa se? Umwe azakora ikimenyetso cy’umusaraba, undi ntagikore maze mwihanganirane. Bavugaga ko ukabya none kugira ngo bimere neza reka gukabya mugendane. None ngo Rick Warren ni we wabahuje? Amadini yose yayagize rimwe? Eheee… Ngo rwose amadini yoseee! N’abagatulika, n’abayisilamu, n’abarangi, n’abacwezi, na yo ni amadini di! Ni amadini ya gakondo na Ryangombe? Buriya byose kuko afite amafaranga yabihuza rwose ndabyemera, kandi na byo byakwemera. 

Itorero rya Yesu Kristo se ryavutse batarimo gutamba ibitambo? Yesu yaje mu isi se ayo madini adahari? Aho wahansubiza? Kuki se niba yari ashoboye, Yesu yaziye iki? Ntibananiranywe? Amadini siyo yamugambaniye akamubambisha? Mfite inkovu z’idini mpora ndinda kongera gukomereka. Na n’ubu baracyatamba ibitambo birengagije igitambo kimwe cya Yesu ku musaraba ari na cyo Ijambo rivuga ko cyahagije iteka. Bibabuza se gutamba ibindi bitambo ngo bya misa. Kugambanira Yesu Kristo. Ubugambanyi gusa. Mwamuhinduye