simpamya ko narangije isiganwa, rwose ariko nibagirwa ibiri inyuma ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera ku rugero rusumbyeho. Icyaduha ba Paulo, ba Petero ikaduha ba Debora na ba Esiteri. Ndasaba Imana kugera ku rugero rusumbyeho. Imana imfashe ngo ndusheho.
Abakristo biyita Abanyarwanda Hutu-Tutsi twarayoberanye. Hari uherutse kwihanukira ati ariko uriya mugore aba muzima? Ati ibyo avuga uziko bazamufunga? Undi ati noneho ibye byarangiye yandikiye Perezida. Wowe wafunga uwakubwirije Yesu ngo ubeho? Waba uri inkunguzi. Waba ari wowe musazi w’icyorezo. Hariho na ba bandi bishyizeho ngo ni ba Révérends babujije abo twakoranaga, kuko ngo bari babaze bagasanga ndibufungwe, maze bitandukanya nanjye, kugira ngo Leta yiyita iy’ubumwe ibarebe neza. Kandi iyo Leta ntijya ireba neza na gato… Ibyo biba ari ibyifuzo byabo, ni abanzi b’umusaraba n’Uwawubambweho. Imana yabo n’inda n’ubwoba n’ubwibone, biratana ubugome bwabo! N’aho nafunzwe hose ni bo babaga babigizemo uruhare, bakagira ngo byarangiye, bajya kubona bakaba barambonye. Na bo bagiye bamwaraho, isoni zagiye zibabumba. Ngo ari ejo ari ejobundi azaba yageze mabuso. Nimwitandukanye nawe. Kandi dupfa ko banga ukuri cyane. Benshi bahinduye n’ubwoko, mbere bari abahutu, none ubu ngo ni abatutsi. Kuko ubu ingoma ari iy’abatutsi. Bihane bagire vuba cyangwa ububyutse babubure cyangwa bubabure.
Ngiye mbabazwa n’ibyo bavuga naba narahindutse KABABARO na GAHINDA n’ibindi… Ariko nabajije Imana impamvu iyo mvuze kandi ibyo yantumye banyita umusazi, uwabuze ubwenge, ugomba gufungwa n’ibindi. Dore igisubizo ngo niba uvuze ukuri, ku rutonde rw’abafunzwe bazira ukuri hari Yohana Batisita, Pawulo, Sila, Petero nongereho Yeremiya mu isezerano rya kera na ba Mikaya n’abandi murabazi. Nyirako we (agakiza) Yesu, muzi icyo ukuri kwamukoreye. Kugeza n’aho Pilato amubaza ngo ukuri n’iki? Yesu Aramwihorera. Ngo none se niba bariya bagabo barafunzwe bakicwa, noneho nabo tuvuge ko bazize kubura ubwenge? Baravangiwe? Baracanganyikiwe? Ntibahuguwe, banze guca bugufi, ntibahamagawe n’Imana. Banze kumvira ubuyobozi? Urumva ari wowe ubarusha ubwenge? Imana iti (yaransekeje) hari uburyo butatu uzababwira :
• Niba bituruka ku Mana ibyo uvuga bizagaragazwa n’imbuto zabyo kandi ziragaragara zatangiye kugaragara. Zigiye kugaragara, ndetse nyinshi, zirazwi, izindi nyinshi cyane zizagaragara nyuma cyane.
• Niba kandi ari Satani wagutumye, na bwo imbuto ze ntizijya zihishira.
• Niba ari ubwenge bwawe na bwo waba ufite bwinshi burenze ubwabo ahubwo bagombye kukubaha, kuko igihugu n’isi yose bagombye kugufata nk’umushakashatsi kabuhariwe
